Birashoboka ko ufite ibibazo bigoye kuvuga muri ubu buzima,ndetse bibaho ko muntu agira imvune ku mutima kandi akaremererwa atabyiteye.ariko wijyaho ngo wihebe ,ute umutwe cyangwa ukore amarorerwa ahubwo gisha inama,kuko wenda ibyo urimo n’abandi babinyuzemo,biroroshye cyane rero ko wagisha inama mu gihe wumva uremerewe ,ubicishije kuri YEGOB nka Laina. E mail info@yegob.com cga Whatsapp +250784111329
Umukunzi wacu yifuje ko tumwita iri Laina kuko yumva ko dukoresheje amazina ye y’ukuri bishobora kumutera ibibazo kurushaho,Laina afite ikibazo kigoye cyane cy’uko umugabo we yatabarutse bamaranye amezi 4,.ibi yarabyakiriye ariko kandi ngo irungu aterwa no gukumbura ibihe byiza yagiranye n’umugabo we , rimwe na rimwe riramushengura rikamutera no kurarikira abo adakwiye kuba ahanga amaso,bityo akenda gukora ibidakorwa.
we ubwe yagize ati” nsinzi uko nakwiyita kuko ubu nsindi umugore ntanubwo ndi umukobwa niba kuba umukobwa bisaba kuba isugi,gusa mfite imyaka 28,narize ndangiza amashuli makuru ndetse ngarukira mu mwaka wa kabiri Kaminuza, nashakanye n’umugabo nakundaga nawe ankundaga,uyu mugabo twashakanye mfite imyaka 26,ibintu ntabwo byaje kugenda neza nubwo twabanye twari tumaranye imyaka 6 dukundana dore kotwari twarahujwe na Secondaire,urupfu rwo gapfa rwaraje rumutwara rwihuse dore ko twamaranye amezi ane gusa,ahita yitaba Imana.
Nsubiye inyuma gato kuko kuva kera twari twarumvikanye ko tuzabanza guteganyiriza urubyaro rwacu ,tukimara kubana twavuganye ko tugomba kumara amezi 6 twitegura ku buryo bw’ubushobozi maze nkabona natwita ,habura amezi 4 gusa umugabo wanjye yarapfuye,maze inkuru mbi itaha umutima n’umuryango wanjye ,kuva icyo gihe nararize ariko nk’uko mu bizi ugize ibyago ntabura umurema agatima.
Njye na nyakwigendera twabanye neza,ndetse yewe twakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere umunsi dukora ubukwe,iyi yaje kuba intangiriro y’ikanguka ry’umubiri wanjye, dore ko aribwo bwa mbere wari wumvishe uburyohe utigeze cyane ko kuva nkiri muto iwacu batureze batubwira ko tugomba kuba abana barezwe ,kandi tukirinda gusamara by’abatagira umuco,mbese batwibutsaga iteka ko tugomba kwikomeraho tugakomera ku mibiri yacu kugeza dushinze ingo.
Mu mezi ane namaranye n’umugabo nabonye ibyiza nari narabuze,yavaga ku kazi tugakora ibyo tugomba gukora mu byishimo mbese yajyaga gutaha numva igihe cyatinze kugera,ibi ntabwo nigeze mbitekerezaho cyangwa ngo mbifate nk’uburwayi kuko narimfite umugabo unkunda kandi wishimiye kumpa ibyo nifuza.
Ubu nibwo ntangiye kubona ingaruka ariko na none nsinicuza kuba nararyamanye n’umugabo wankoye akansaba ,tugakora ubukwe ahubwo nicuza impamvu ntamufite. rimwe na rimwe nkaganya nti :Iyo biza kubaho tukijyanira, yaragiye hashize umwaka n’amezi,amarira narayahoze ariko umubiri utangiye kuntamaza,nsinzi icyo navuga ariko nsinzi impamvu unsaba ibyo uziko ndafite.
Igihe atabaruka Inama y’umuryango yanzuye ko nguma mu bintu(mu rugo) n’ukuvuga ngasubira mu rugo,gusa inyemerera ko nemerewe gushaka undi mugabo igihe icyo ari cyo cyose nkize ibikomere by’amahano yangwiririye,birumvikana na njye gusubira mu rugo numvaga ari ikimwaro kiremereye,nuko nafunze umwuka nguma mu rwanjye ariko impeta y’urukundo nyishyira mu kabati,nanjya ninjira mu cyumba nayibona nkamwibuka ,nkibuka uko yamvugishaga,ya nseko,rya jwi ,ngaturika nka rira,maze amezi umunani muri ubwo buzima nafashe umwanzuro wo kuyijugunya kure maze ngatangira ubuzima bushya.
Ubuzima bushya mbona bwuzuye ibigeragezo by’irari no kubura umukunzi nyamara cyera barandwaniraga,uti” bimeze gute?”Maze amezi nka tatu numva nifuza umugabo ku buryo buremereye,numva ntakindi nshaka usibye kubonana n’umugabo,mbere byambagaho ariko nkabyima umwanya kuko n’agahinda kahitaga kansibeka umutima.gusa ubu siko bimeze kuko ahubwo ngira ngo n’uburwayi .
Ndabizi aho uri uragira uti “umva iyi njiji,umva rwabuze isoni,rwabuze gihana…n’ibindi” nyamara ngiye kubyandika nabuze uko ngira ngaho nawe mbwira ,mperutse kwisohokeshwa hanze ngiye kureba umuzamu,icyo gihe hari nka saa yine z’ijoro,naramubwiye yinjire mu nzu,ahabwe amafunguro ariko mu byukuri siyo mpamvu yabinteye ndetse ibyo mbikoze incuro nyinshi yagera mu nzu nkabura aho mpera kuko ngira ubwoba ko yakanga,ko abakozi babimenya,ko yazabyigamba,ko banyirukana naho ndi bagira bati ari gusambanira ku buriri bwa nyakwigendera.
Nyumva neza ,nubahaga umugabo wanjye cyane,ariko yaragiye,nakubwiye ko twakundanye imyaka 5, ndetse n’abandi basore batinyaga no kunyegera kuko akenshi babaga bambonanye nawe,dore ko twize hamwe ndetse yewe n’iwabo hakaba hatari kure y’iwacu,yarankundaga ariko kandi nawe yaranyubahaga kuko atigeze acisha ijambo kuryamana mbere y’ubukwe,ubu ibintu mbona byamfatanye indi ntera,ubu babasore twiganye ndababona bagenda bakansuhuza,bakamfata nk’umugore w’umugabo,wenda banirinda kunganiriza igihe kirekire kuko baziko nashatse nyamara nta n’impeta mba nambaye.
ntakubeshye narinziko nzahita mbona undi byihuse akampoza amarira,nsinigeze ntekereza ko nzitwa umunyamwaku muri rubanda buzuye kunegurana batitaye kubw’amahitamo isi iduhereza,ndababaye cyane ariko kandi mfite ikibazo,rimwe na rimwe njya ntekereza ko mpfuye byaba bicyemutse ariko nkibuka ko naho naba ngiye ntahazi,nkarushaho gutinya urupfu,nifuza umugabo ku rwego rwo hejuru,ndetse mfite isoni ndende zo kujya kubwira munganga nti” mfite uburwayi bwo gushaka imkibonano kuva mu gitondo kugeza ijoro riguye”,mu byukuri ndageragezwa.
Nkeka ko navukanye umwaku koko,kuko bitari ibyo nsinari kwitwa umupfakazi w’umuteramwaku ku gasozi kose kandi bose bazi neza ko umugabo wanjye yishwe n’imodoka,nsinzi icyo nakora kuko iyo ntekereje gusubira iwacu ,numva ntajya kubana na barumuna banjye mu rugo ,natramburiye umugabo,ese ubwo nsinakitwa indushyi,nsinazana umugabo na none ngo tubane bwihishwa mu nzu ya nyakwigendera kuko iherezo ryaba ribi mu gihe byamenyekana,kwikinisha ntakintu nagito byamarira kuko niganye n’ababikora bambwiraga ko ahubwo bucya barushijeho kugira ubushacye butagira akagero.
Tanukindeba kuko utavuga ko ntera umwaku avuga ko mfite umugabo ariko nyamara n’uzi ukuri ambonamo undi wundi,undi utamubera umukunzi kuko yabonye n’undi mugabo,niba amahirwe abaho Mana ndagusabye umpe umugabo,uko yaba ameze kose kuko ndenda kwandavura.
Mu mbabarire birashoboka ko navuze byinshi byuzuyemo ibidakwiye ,cyangwa se ibiteye isoni cyangwa se ntanabashije kwandika neza ikinyarwanda,gusa mwibucye ko ndi umuntu ndibeshya ntabumana mfite habe na mba,wemerewe kuntuka ,kumfata nk’umukobwa wandavuye ,kumfata nk’indaya cyangwa umwasama nyamara burya bucya bwitwa ejo kandi nyine koko utaranigwa agaramye agira ngo ikirere kiratwegereye. umfate uko ushaka ariko icyangirira akamaro n’uko wangira inama kuko mbyanditse ngo umfashe kuko inkwenene zo ndazigwije,nibaza niba ntaravutse nk’abandi,nibaza impamvu arinjye byabayeho ,nibaza iteka impamvu nkomeza guhura n’ibiremereye nk’ibi bikanyobera,
🤭🤭