in

Na none kandi indi mpanuka yahitanye abagera 10 abandi 9 bakomereka bikomeye

Hashize iminsi mike mu gihugu cya Nigeria humvikanye impanuka y’imodoka zagonganye maze abagera kuri 40 bahasiga ubuzima bituma igihugu gicika igikuba, gusa muri iyi weekend ishize indi modoka ya bisi yagonze ikamyo maze 10 bahasiga ubuzima.

Nibura abantu 10 byemejwe ko bapfuye, mu gihe abandi bantu icyenda bakomeretse mu buryo bukabije mu mpanuka, yabaye mu rukerera rwo ku wa gatandatu mu nzira nyabagendwa ihuza Lagos-Ibadan.

Iyi mpanuka yatewe n’imodoka ya bisi itwara abagenzi ya Toyota Hiace yagonze ikamyo yari ihagaze ihetse kontineri.

Amakuru avuga ko umushoferi wari utwaye bisi itwaye abagenzi Toyota Hiace, wari ku muvuduko wo hejuru, yinjiye mu gikamyo cya Mack cyari gihagaze avuye inyuma bituma haba impanuka abagera 10 bahasiga ubuzima abandi 9 barakomereka.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amateka adasanzwe mutari muzi ku mukino wahuzaga ikipe ya Arsenal na Tottenham -shira amatsiko

Reka nkuseke mu cyapa: Umunyamakuru Sandrine Isheja yasetse mugenzi we mu buryo butangaje, amuvugiriza induru kubera kwishimira itsinzi ya Arsenal -VIDEWO