in

Myugariro wa APR FC yanze Nadine bari bamaranye ukwezi yisangira Aline ugisoza amashuri yisumbuye gusa amafaranga ye agiye kuyamumaraho

Myugariro wa APR FC yanze Nadine bari bamaranye ukwezi yisangira Aline ugisoza amashuri yisumbuye gusa amafaranga ye agiye kuyamumaraho.

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa, myugariro w’ikipe ya APR FC, Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka Nzotanga, yashyize ku ruhande Nadine maze yisangira Aliane ugisoza amashuri yisumbuye.

Ubusanzwe ntibisanzwe ko bamwe mu bakinnyi bakina ruhago mu Rwanda, bagaragaza abakunzi ba bo ndetse bakerekana ko babishimiye ku buryo banasohokana mu bihe bitandukanye.

Na Nzotanga ari muri icyo cyiciro ariko kuri iyi nshuro amarangamutima y’urukundo akunda Ishimwe Aliane, yamunaniye maze aramugaragaza.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mukunzi mushya w’uyu myugariro avuka mu Karere ka Muhanga ndetse aba bombi bakunda gusohokera ahantu hiyubashye kandi hahanze muri aka Karere.

Kimwe mu bigaragaza ko uyu musore akomeje guhinduranya abakunzi kenshi, ni uko mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, yari mu rukundo na Nadine utuye mu Mujyi wa Kigali ndetse ibya bo byari binageze kure ariko ubu yamushyize ku ruhande yisangira Aliane.

Yari yagiye mu rukundo na Nadine, atandukanye n’undi mukobwa bivugwa ko atuye muri Canada ndetse wanifuzaga ko bazabana ariko umubano uza kuzamo kidobya.

Uyu myugariro umaze imyaka ibiri muri APR FC, yayijemo avuye muri AS Muhanga iterwa inkunga n’Akarere ka Muhanga.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

‘Kunyaza’: Shaddy Boo yihutiye guhita abaza abanyarwanda niba bari tayari nyuma yo kubona igitabo cya Dr Nsekuye yise ‘Kunyaza’ kiri guca ibintu muri Uganda

Aha niho Rayon Sports yerekeje: Muri Libya imirambo yandagaye ahantu hose kuko abamaze gupfa barenga 5300 (Amafoto)