Ubu hamaze kubarurwa abantu barenga 5300 bapfuye mu gihe abandi barenga ibihumbi 10 baburiwe irengero bitewe n’imyuzure Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Libya.
Mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Derna hari uduce twatwawe n’imyuzure burundu, honyine hamaze kubarurwa abantu 6000.
Bayageze aho ibitaro byo mu Mujyi wa Derna bitagifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi kuko n’uburuhukiro bwabyo bwuzuye burundu.
Imibiri y’abapfuye byageze aho ishyirwa hanze y’uburuhukiro kuko ntaho kuyishyira hahari. Muri iki gihugu niho Rayon Sports yari yerekeje igiye gukina na Al Hilal, gusa umukino wahise usubikwa bataragerayo.






