Ni gacye uzasanga abagore bavuga ko badakunda gusomana. Abatabikunda na bo iyo muganiriye usanga barabikorewe nabi cyangwa se bakaba bafite ikibazo bwite gituma batabikora,
Gusa abagabo benshi nanone ushobora gusanga bazi gusoma ku munwa gusa nyamara burya hari ahandi hantu ku mugore aryoherwa iyo ahasomwe bikaba byatuma atangira yifuza imibonano.
1. Ijosi
Ni byo, gusoma ku ijosi biri mu byongera ubushagarira mu mubiri. Bishobora gutuma uw’igitsina gore azamura ibyiyumvo ku gutera akabariro.
2. Mu mugongo hasi
Aha uretse kuhasoma anakunda ko uhamukora, No mu gihe umukorera ka massage, iyo ugeze aho hantu, ruguru gato y’ikibuno,bimwongerera ubushake. Ibi rero nabyo byatuma ahura n’ibibazo byo kukwifuza.
3.Agahanga
Bamwe mukeka ko ku gahanga uhasoma umwana cyangwa se undi muntu usanzwe, ariko gusoma umugore wawe ku gahanga bimuzamurira amarangamutima dore ko ho bitanatwara umwanya munini ariko bikabongerera amarangamutima mwembi.
4.Ku nda
Gusoma umukobwa cyangwa umugore ku nda bizamura cyane amarangamutima ndetse bikaba byatuma yifuza gukorana na we imibonano.
5.Imoko
Aha ho benshi barahazi amabere yumugore cyangwa umukobwa ari mu bigenga ibyiyumvo bye.
6.Ikiganza
Gusoma umugore ku kiganza inyuma, ni kimwe mu bintu abonamo agaciro uba umuhaye, kumwubaha no kumwishimira bidasanzwe. Gusa nabyo bishobora gutuma atangira kujya mu yindi si y’ibitekerezo.
7. Amatwi
Amatwi nayo azamura ubushagarira mu mubiri w’umugore bityo rero irinde kumusoma ku matwi.