Mu gihe utereye umukobwa ivi ushaka kumwambika impeta maze akagusebya agutera utwatsi hano hari ibyagufasha kudaseba no gukomeza ubuzima bwawe.
- Tuziko iyo utera ivi ukoresha ivi rimwe, nusaba umukobwa kukubera umugore akaguhakanira uzahite ukubita irindi vi hasi wambaze Imana rurema ishobora byose ,maze uyisabe kugukomeza umutima kugirango ubone imbaraga zo guhangana n’agahinda uwo mukobwa aguteye.
- Nuramuka uteye ivi umukobwa akaguhakanira ntuzigere wongera kumwinginga ngo ukomeze kumusaba kukugirira impuhwe .ibi ni ukubera ko kuguhakanira abikuye ku ndiba y’umutima we ndetse wasanga hari uburyo aba asanzwe wowe utabizi.Nukomeza kumwinginga rero uzaba urimo guta igihe no kwisuzuguza.
- Mu gihe baguhakaniye ntuzihutire kujya mu kabari ngo wiyahuze inzoga,nutekereza gutyo bizatuma ugumana igikomere ku mutima mu gihe kinini kuko inzoga zibikwibagiza ako kanya.
- Umukobwa nagutera utwatsi ntuzamutekerezeho nabi nko kumwica cyangwa wowe kwiyahura .Wowe uzumve ko nta gikuba cyacitse ,ndetse ko atari we ubuzima burangiriyeho mbese nyine ko atari uwawe ubundi ubuzima bukomeze.