in

Musore dore uburyo bworoshye bwagufasha kugarura ubushake mu gihe warangije kandi uwo muri kumwe akigukeneye

Musore dore uburyo bworoshye bwagufasha kugarura ubushake mu gihe warangije kandi uwo muri kumwe akigukeneye.

Washatse umugore wishimiye ndetse mwakoraga imibonano bikagenda neza. Nyamara nyuma bigize gutya ugize ikibazo urajya gutera akabariro wakishaka ukibura wanibona bikaza ari amazinga ukibaza ikiri kugutera kudashyukwa bikakuyobera.

Bamwe bahita bagana farumasi zibegereye bakifashisha imiti, abandi bakagana abaganga bakabasuzuma bakabandikira imiti. Nyamara ukabona nubundi impinduka ntiziri kugaragara.

Hano tugiye kurebera hamwe ibyagufasha kongera gushyukwa neza ukabasha gukora imibonano neza hagati yawe n’uwo mwashakanye.

Bimwe mu byagufasha guhangana no kudashyukwa.

1.Ongera ibiganiro n’uwo mwashakanye

Ikintu cya mbere gishimisha abashakanye ni ibiganiro bizira amakemwa ndetse mu gihe gutera akabariro byanze, kuganira kuri iki kibazo ni wo muti wa mbere.

Mubwire ibiguhangayikishije ndetse n’ibyo wifuza abagore bamwe bacyeka ko kudashyukwa biterwa nuko uba utakimwishimiye akaba yakishinja amakosa atazi cyangwa akiyanga cyane cyane iyo hari impinduka yabaye ku mubiri we. Muganire kuri byose kandi mufatanye gushaka umwanzuro munakomezanye.

2. Gerageza kuruhuka no gutuza

Guhangayika, kwiheba ni bimwe mu biza ku isonga mu bitera kudashyukwa. Ndetse no gutekereza ko utari bushimishe umugore mu buriri koko bituma wishaka ukibura kuko ubwonko wamaze kubibumenyesha.

Niba hageze ko ukora imibonano witekereza ku bibazo ufite ahubwo umwanya wawe munini wushyire aho ngaho kuri icyo gikorwa. Kubanza kwinjiza umwuka mwinshi, gukorerwa massage y’umugongo nabyo bifasha mu gutuma utuza kandi igikorwa kikagenda neza.

3. Ongera urebe ibyiza biri ku wo mubana

Uribuka mugiteretana? 

No kumukoraho byonyine cyangwa kubona ikibero cye byakuzamuriraga ibyiyumviro. Gerageza ugarure ibyo bihe. Ikuremo ko mumenyeranye, kuba akwambarira ubusa imbere wibifata nk’ibisanzwe. Murebe nk’aho ari mushya imbere yawe, umusome nk’aho ari ubwa mbere, umukorakore wumva ko ari mushya.

4.  Irinde imyitwarire yangiza ubuzima

Hari bimwe bishobora kukongerera ibyago byo kudashyukwa. Kugirango ikibazo cyo kudashyukwa kigabanyuke gerageza ibi:

  • Niba wanywaga itabi rihagarike, Gabanya ubwinshi bw’inzoga unywa, ndetse izikaze zo uzihagarike
  • Irinde ibiyobyabwenge nk’urumogi, mugo n’ibindi binyuranye.

Hari imiti kandi ishobora gutera kudashyukwa neza. Niba byaraje nyuma yo gufata imiti runaka cyangwa mu gihe wayifataga wagana muganga mukabiganiraho. Imwe mu miti ivura ubwivumbure, ivura depression, igabanya uburibwe ndetse n’iringaniza umuvuduko w’amaraso ishobora kubitera. Gusa ntuzayihagarike utabibwiwe na muganga.

5. Gabanya ibiro ukunde siporo

Kugira umubyibuho ukabije ni kimwe mu bitera kudashyukwa ku bagabo benshi. Kugabanya ibiro no gukora siporo ni kimwe mu bifasha kongera kwishaka ukibona.

Ubushakashatsi bugaragaza ko siporo ya Kegel ari imwe muri siporo nziza zifasha abafite ikibazo cyo kudashyukwa.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urubanza rwa Prince Kid rusubitswe k’umunota wanyuma.

Dabijou wasajije benshi yagaragaye yambaye umwenda wakayungirizo ugaragaza akenda k’imbere n’imiterere ye yose