in

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yanenze bikomeye igikombe cy’isi cyatwawe na Lionel Messi

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yeruye ku mugaragaro avuga ko igikombe cy’isi 2022 aricyo kibi cyabaye mu bimaze kubaho byose.

Yavuze ibi nyuma y’uko musaza we yatashye amaramasa muri iki gikombe cy’isi cyaberaga muri Qatar.

Portugal yiwabo yari yitezweho byinshi muri iki gikombe yasezerewe muri 1/4 na Maroc ku gitego 1-0 bituma Ronaldo asohoka mu kibuga ari kurira.

Katia w’imyaka 45 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye yanenze iki gikombe mu buryo bukomeye cyane.

Katia yagize ati :Igikombe cy’isi kibi cyane kurusha ibindi…. ariko cyaduhaye umukino wa nyuma mwiza. Mbega umukino. Amahirwe masa Argentina.”

Uyu mukobwa asoza agira ati “Kylian Mbappé, uyu musore ntasanzwe. Mbega ahazaza heza hagutegereje. Biratangaje.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore bamusheteye amafaranga atagura ikinini cy’umutwe ngo amare inzoga ikarishye mu minota 2 iramuhitana

Rayon Sports yahawe amahirwe na Sunrise yo kurangiza igice kibanza cya shampiyona iyoboye