in

Umusore bamusheteye amafaranga atagura ikinini cy’umutwe ngo amare inzoga ikarishye mu minota 2 iramuhitana

Amakuru avuga ko uyu musore mu kwezi gushize yashetewe ibihumbi 12 n’inshuti ze ,maze akemera ko yamara icupa ry’inzoga mu minota 2  gusa ,abandi bagahitamo kumushetera ayo mafaranga bamubwira ko naramuka abikoze aribuhita ayatsindira.

Undi nawe ngo nyuma yo kwemererwa ayo mafaranga yahise aterura rya cupa ry’inzoga ryo mu bwoko bwa whisky  arikubita ku munwa aruhuka aruko arimazemo , icyakora ibye ntibyaje kurangira neza kuko nyuma yahise amererwa nabi ,bagenzi be bamujyana kwa muganga ariko yabaye indembe .

Yakubise icupa ry'inzoga ku munwa aruhuka arimaze
Yakubise icupa ry’inzoga ku munwa aruhuka arimaze

Uyu musore wo mu gihugu cya South Africa ,ngo ibye byaje kurangira yitabye Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga ariko abamujyanye batinze kumugezayo abaganga ntibabashe kumukiza, nkuko uwitwa Portial Moemedi abinyujije kurukuta rwa twitter yabitangije abantu.

Amashusho yongeye gukwirakwizwa ku rukuta rwa twitter n’uwitwa real stevemalt ,aherekejwe n’amagambo agira ati :Kuki mwese muhitamo gukina gutya” yongeye kwibutsa abantu iby’iyi nkuru ndetse bamwe bavuga ko uyu musore bitari bworohe ko abaho kuko inzoga yari yanyweye yari ifite vol 43.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gutsindwa na APR FC bakamufatanya n’ipantaro ye, umutoza wa Rayon Sports yagize icyo avuga ku makuru ari mu ikipe n’intego zayo

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yanenze bikomeye igikombe cy’isi cyatwawe na Lionel Messi