in

Musanze: Umugabo witwa Hakizimana Isaac arembeye mu bitaro nyuma yo gukubitwa imihini n’abasore bamutegeye mu nzira ataha

Musanze: Umugabo witwa Hakizimana Isaac arembeye mu bitaro nyuma yo gukubitwa imihini n’abasore bamutegeye mu nzira ataha.

Umugabo witwa Hakizimana Isaac w’imyaka 31 y’amavuko wo mu karere ka Musanze ari mu bitaro bya Ruhengeri nyuma yo gukomeretswa n’abagizi ba nabi bamutangiriye mu nzira bakanamwambura, akaza gukizwa n’irondo.

Uyu mugabo utuye mu kagali ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza, ubwo yari atashye mu ijoro ryo kuwa 17 Nzeri 2023 muma saa tanu yahuye n’abasore batatu baramukubita barangije baramwambura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Cyabararika, Nduwayo Charles avuga ko gukubitwa no kwamburwa kw’uyu mugabo ari umupangu bari bamupangiye, kuko yavuye kukazi ageze kuri butiki aparika igare rye ajya kugura utuntu ibisambo biterura rya gare bishaka kuryiba abyirutseho asanga bimutegereje biramukubita agundagurana nabo.

Avuga ko bamwambuye amafaranga ibihumbi 80frw bakomeje kumwirukankana bamukubita n’ibuye mu mutwe baramukomeretsa. Muri iryo joro hageze irondo ba basore bahita biruka, icyakora mu gitondo hafatwa umwe babiri bakaba bagishakishwa kuko uwahohotewe yarabamenye akaba yaramaze kubabwira abayobozi.

Uyu muyobozi yavuze ko bakomeje gikaza uburinzi hifashishijwe amarondo mu rwego rwo guhashya ubwo bujura bukomeje gufata indi ntera. Mu gihe Hakizimana arwariye mu bitaro bya Ruhengeri, umwe muri ayo mabandi wafashwe yagejejwe kuri polisi kugira ngo ashyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Babyeyi beza nimuce inkoni izamba uyu mwana ajye kurera barumuna be” Umunyamakuru Clarisse Uwimana witegura kuba umubyeyi yatakambiye ubutabera kubabarira Titi Brown umaze imyaka ibiri muri Gereza

Kigali/Karama! Uwari uri mu kizami cya perimi yakoze impanuka ari kumwe n’umupolisi wari uri kumukoresha ikizami (VIDEWO)