Hari ibintu binyuranye wakora kugirango urwanye impumuro mbi ishobora kuza mu gitsina. Muri byo harimo kunywa amazi, gukoresha bicarbonate, apple cider vinegar n’ubundi buryo bunyuranye.
Nyamara kandi nanone nkuko bihora bivugwa “kwirinda biruta kwivuza”. Nubwo hari uburyo bunyuranye wakoresha mu kwivura iyo mpumuro mbi mu gihe uyifite, ariko nanone hari byinshi binyuranye wakora kugirango wirinde iyo mpumuro mbi itaraza.
Ibyo wakora ukirinda impumuro mbi mu gitsina
1.Ambara imyenda ikurekuye n’amakariso akoze muri cotton
Iyi ngingo usanga abantu benshi b’igitsinagore batayubahiriza kuko aho kwambara imyenda itabegereye ahubwo usanga biyambarira imyenda ya kabana ku buryo wagirango ibadodeyeho. Iyi myenda nubwo waba uyikunda nyamara umenye ko idatuma uruhu rubasha kuruhuka no guhumeka neza ndetse no mu myanya yawe ndangangitsina hagahora icyunzwe umwuka mwiza ntuhagere. Ikariso nazo zidakoze muri cotton zibuza umwuka kuba wagera aho uyambaye bityo umwuka uhari ukahaguma ari nako uzamura impumuro mbi.
Gerageza rero kwambara imyenda itagufashe cyane kandi ujye wibuka guhindura ikariso yawe byibuze buri masaha 12, kuko bibuza ko hari bagiteri zindi zaza zikurikiye icyuya nuko bigakora impumuro mbi.
2.Niba uvuye muri siporo hita uhindura imyenda
Uko ukora siporo niko ubira icyuya by’umwihariko kiza mu kwaha, no mu myanya ndangagitsina. Iyo ukomeje kwambara ya myenda rero bituma cyacyuya kidakama nuko impumuro mbi igakomeza kwiyongera.
Kandi mbere yo guhindura imyenda ibuka kubanza koga wihanagure neza wumuke. Ibi bizakurinda gutuya
3.Irinde umubyibuho udasanzwe
Nubwo wenda utakumva aho bihuriye nyamara biragoye kubona umuntu ubyibushye cyane ngo areke kubira ibyuya. Uko rero abira ibyuya niko za bagiteri zikomeza gukora, nuko bikabyara impumuro mbi.
Rero kugabanya ibiro bizatuma utabira ibyuya cyane bityo bikurinde kuba wazana impumuro mbi mu gitsina.
4.Irinde imiti isukura mu gitsina
Nubwo byitwa ubusirimu, nyamara gukoresha imiti inyuranye yakorewe gusukura mu gitsina nta kintu kinini bicyemura ahubwo byongera ibyago byo kuzana impumuro mbi mu gitsina. Ubusanzwe uko igitsina cy’umugore giteye cyo ubwacyo cyikorera isuku. Iyo ukoresheje ya miti yoza mu gitsina burya wangiza bagiteri nziza nka lactobacilli zigenewe kukurinda indwara zinyuranye
Si ibyo gusa kuko bishobora no gutera kumagara mu gitsina. Rero iyi miti yigendere kure.
5.Gira ibyo kurya ugabanya cyangwa wirinda
Hari ibyo kurya binyuranye bituma pH yo mu mubiri ihinduka kandi iyo ibi bibayeho bituma bagiteri ziyongera ku buryo budasanzwe
Indwara ya Candida ni imwe mu ndwara zikunze guterwa nibyo umuntu aba yariye nuko imiyege iyitera ikiyongera (kuko nubundi uba uyifite ariko iyo yiyongereye nibyo bitera indwara). Akenshi ibinyasukari binyuranye niyo soko yo kororoka kwa zo.
Niba usanzwe ujya ugira ikibazo cyo kuba wagira impumuro mbi mu gitsina cyangwa zimwe mu ndwara zifata mu gitsina irinde isukari yo mu ruganda n’ibyo irimo byose, inzoga n’ibikomoka ku ngano byose ahubwo urye imboga n’imbuto nyinshi bizakurinda.
Src: umutihealth