in

Biteye agahinda: impanuka y’imodoka yarimbuye umuryango w’abantu batandatu.

Umuryango w’abantu batandatu baguye mu mpanuka ikomeye yo mu muhanda wa Kumasi-Bibiani muri Ghana nyuma yuko imodoka yabo ya Honda Civic yaturitse ipine ya offside hanyuma igwa mu ruzi ku ya 8 Mutarama 2021.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ashanti, umuyobozi mukuru wa MTTD, Adu-Boahen yemeje ibyabaye ku munyamakuru wa EIB News ‘umunyamakuru w’akarere ka Ashanti, Isaac Justice Bediako.

Ikinyamakuru Starrfm.com.gh cyatangaje ko inshuti magara yumuryango warimbutse yagize iti “bitabiriye ubukwe bwa muramu wa Eunice (uwo ni mushiki wumugabo we) maze bagwa mu manuka”.

Uwatanze amakuru yongeyeho ati: “Bari batandatu (6) mu modoka kandi bose ntibashoboye kuyirokoka. Eunice, umugabo, nyina wa Eunice, umwana wabo nabandi bana babiri. Bari bagiye mu bukwe bitabye Imana, mu rupfu rutunguranye. Umugabo yagerageje kurenga abona indi modoka ije. Bagerageza kunyeganyega, bageze ku ruzi rwegereye umuhanda bararohama. ”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mukobwa / Mugore : Sobanukirwa uko wakwirinda kuzana impumuro mbi mu myanya y’ibanga yawe

Nana wo muri City Maid yashyize hanze ifoto abafana bacika ururondogoro (amafoto)