N’ubwo rwose ntamuntu n’umwe uhitamo uwo akunda gusa ni byiza kubanza gushishoza cyane cyane ku bakobwa bagomba kwitondera abasore baha urukundo.
Aba nibo basore umukobwa aba akwiriye kwitondera byaba ngombwa akabirinda niba adashaka kwicuza:
1.Umusore uhora agusaba amafaranga
Umusore mukundana agahora agusaba amafaranga yo gukemura ibibazo bye cyangwa by’imiryango ye yitwaje ko wowe umurusha ubushobozi, bene uyu musore nta rukundo aba afite ahubwo aba agamije kugutesha igihe kuko icyo aba akunda ari amafaranga utunze gusa.
2.Umunyamujinya
Imico y’umuntu ugenda uyibonera ku tuntu duto. Niba umusore mukundana arakara akagufata ukabona agiye kugukubita, niba umuntu wese umurakaje ahita akubita, byerekana umuntu w’umunyamujinya kandi igihe muzabana uwo yazanakugirira nabi cyangwa akajya ahora aguhohotera.
3.Umusore ukundana n’abakobwa benshi ndetse rimwe ukamufata hari abo baryamanye.
Uyu munsi wamufashe yaguciye inyuma, ejo ukamufatana n’undi mukobwa, buri gihe ukamubabarira. Uyu muntu umeze gutya ugomba kumwirinda kuko ingeso ntabwo ipfa gukira, ahubwo yazanakwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Munabanye iyi ngeso yazayikomeza maze ukazahora wicuza impamvu wemeye kumubera umugore. Iyo mugeze mu rugo ingeso ye hari igihe ayubura, akajya aguca inyuma noneho ku mugaragaro. Icyo gihe utekereza impamvu wakomeje kumwihambiraho kandi yari yakwiyeretse hakiri kare. Mu buzima ibibazo bibera mu rugo abenshi barabyihanganira ariko umuntu uguca inyuma si benshi bamwihanganira.
4.Umusore wumva ko abagabo baruta abagore muri byose.
Umusore usuzugura abagore, wumva ko abagore ari abanyantege nke kandi ko nta nama nzima umugore yagira umuntu, ni uwo kwitonderwa. Uyu na we ntuzakundane na we kuko nta na rimwe azaha agaciro ibitekerezo byawe. Buri gihe niwe uzajya afata umwanzuro n’iyo yaba atari mu kuri.
Impamvu ukwiriye kumwitondera ni uko urugo rwubakwa n’abantu 2. Nimurwubaka ariwe uyobora urugo muri byose, bishobora kuzakubera umutwaro kuko uzisanga nta ruhare ufite mu kubaka urugo rwanyu.
5.Umusore utajya yemera amakosa
Umuntu utemerera ikosa ahubwo buri gihe akabigereka ku bandi bigaragaza ko ari umuntu udashobora kubahiriza inshingano ze uko bikwiriye.
6.Umusore ugenzwa no kuryamana nawe gusa.
Umusore mutajya mwicara ngo muganire, umusore utajya akugira inama ahubwo buri gihe akubwira ko akumbuye kuryamana nawe. Mwahura akaba aricyo kiganiro gusa, mwaba muri kumwe akaba ashaka ko muryanama gusa, ibi byose bikwereka umusore utaguha agaciro ahubwo agukundira ko uhaza irari rye ry’umubiri gusa.
7.Umusore udafite intego
Umusore udafite intego mu buzima na we ukwiriye kumwirinda. Umusore udafite inzozi aharanira kugeraho, umusore udafite icyerekezo cy’iterambere na we yagusubiza inyuma cyangwa akakubera umutwaro. Mu guhitamo umusore muzabana, si ngombwa ko uhitamo utunze nk’ibya Mirenge ku Ntenyo.
Ugomba kureba umusore uzi gushakisha ubuzima. Mwene uwo nimugera mu rugo, azahorana ibitekerezo bibateza imbere, maze nawe umwunganire, urugo rwanyu rube urw’icyitegererezo mu maso y’ababagenderera n’abaturanyi.
Nuhitamo umusore ubona adafite intego runaka mu buzima cyangwa ngo abe areba kure cyane cyane ahazaza, bishobora kuzababera ikibazo mu rugo kuko hari igihe wazisanga ari wowe ukorera urugo wenyine.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating