in

NdababayeNdababaye

Muhanga: umukobwa yabyaye umwana amuta mu musarani, avuga ko yagiye kwituma akagwamo.

Umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, ukurikiranyweho kuvanamo inda agata uruhinja mu musarani, yisobanura avuga ko yagiye mu musarani yakwikanira akumva umwana yituyemo.

Dosiye y’Ikirego cy’uyu mukobwa ukurikiranyweho icyaha cyo kwikuramo inda, yashyikirijwe Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Muhanga mu cyumweru gishize tariki 08 Ukuboza 2021.

Iki cyaha akekwaho, cyabaye tariki 04 Ukuboza 2021, bigakekwa ko cyaba cyarabereye mu Mudugudu wa Nyanza Akagali ka Remera, Umurenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga.Nk’uko radio/Tv10 yabitangaje.

Uyu mukobwa ukekwaho gukora iki cyaha, yari yaratashye iwabo muri aka gace nyuma yo gutererwa inda mu Mujyi wa Kigali aho yari asigaye aba.

Amakuru avuga ko umubyeyi w’ukekwaho kwivanamo inda yari avuye kuguza amafaranga ngo azabone uko umufasha agiye kubyara, yageze mu rugo asanga ukekwa ntari mu cyumba cye, asohotse asanga ahagaze iruhande rw’umusarani ari gutitira.

Umubyeyi yarebye umukobwa we abona inda yabaye nto kandi yarabonaga ikuze, ahita akeka ko yaba yayivanyemo, ahita atabaza abaturanyi baraza babona uruhinja mu musarani.

Ukekwa we avuga ko yashatse kujya mu musarani agaruka mu nzu, yumva mu nda hari kumurya asubirayo arikanira yumva umwana yituyemo.

Bivugwa ko uyu mukobwa yari yaranze kujya kujya kwipimisha, akaba kandi avuga ko inda ye yari imaze amezi 4, ariko abamubonaga bakaba barabonaga ko ikuze yaba yari yaragejeje igihe cyo kubyara.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking: Menya uko isubirwamo rya tombora ya Champions League muri ¹/16 igenze

Ishyano: Nyuma y’igihe gito bakoze ubukwe yasanze umugore we aryamanye n’undi mugabo (video)