Kubura ubushake bwo gutera akabariro ni ikibazo gikunda kuboneka mu ngo zimwe na zimwe. Umugabo agashaka umugore we bishimanye ndetse n’akabariro gaterwa neza ariko nyuma bikaza guhinduka. Umugore ufite ikibazo cyo kumva atakigira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, ashobora kubiterwa n’impamvu zitandukanye. Bishobora guterwa n’uko ameranye n’umufasha we, ibibazo yagize bishobora gutuma ahurwa n’iki gikorwa cy’abashakanye.Ariko hari n’impamvu 4 zitangwa n’abaganga zishobora gutera iki kibazo.
1.Ibibazo by’imisemburo
Igihe umugore ari ageze mu gihe cyo gucura (atakibyara) ashobora kugira ikibazo cy’imisemburo imwongerera ubushake bwo kumva yifuje kuryamana n’umugabo. Kuri iyi mpamvu hiyongeraho:Igihe umugore yonsa,igihe yafashe uburyo bwo kuboneza urubyaro. Ibi bihe byose bimugabanyiriza iyo misemburo.
2.Kudatembera neza kw’amaraso
Diyabeti cyangwa izindi ndwara zituma amaraso adatembera neza nka mbere ni imwe mu mpamvu ishobora gutera umugore kumva atagifite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye. Iyo amaraso adatembera uko bikwiye mu mubiri, bituma, habaho n’ikibazo cy’uko amaraso adatembera neza no mu gitsina cye kandi biba ari ingenzi.
3.Kwiheba no gusinzira igihe gito
Izi nazo ni impamvu zitangwa n’abaganga zishobora gutuma umugore agenda abura ubushake bwo gutera akabariro n’uwo bashakanye bikaba byagera n’aho yumva abihuzwe burundu.
4.Ingaruka z’imiti imwe n’imwe
Hari imiti umugore afata ikaba yamugiraho ingaruka zo guhurwa gukora imibonano mpuzabitsina. Imwe muriyo ni antidepressants.
Mu gihe uhuye n’iki kibazo gerageza ugishakire igisubizo ugane muganga,Nubwo atahita abona ikibazo ako kanya,ashobora kugupima akaba yareba impamvu ibitera akanagufasha.