Mu gitanda cy’abashakanye, hari ibintu abagore bakora gusa bikaba ari amakosa ashobora no gutuma umugabo ajya gusaka abandi bagore. Dore amakosa 4 akorwa n’abagore mu gitanda.
1.Gutinya gusakuza igihe urangije
Mu gihe umudamu yumva agiye kugera ku byishimo bye byanyuma, hari abifata ugazanga yanze kugaragaza ibyishimo byabo. Hari abazakuza, abavuga amagambo menshi yisykiranya, abavuza induru, agafata cyane umugabo ndetse n’ibindi byinshi bikorwa n’abadamu bageze ku byishimo byabo bya nyuma mu gihe cyo gutera akabariro.
Mugore niba wajyaga wifata, jya wirekura urekure amarangamutima niba usakuza usakuze, kuko bizatuma umugabo amenya ko ugeze ku byishimo bya nyuma.
Niba ujya utinya gusora amajwi utunya ko hari abakumva, mbere yo gukora urukundo, mujye mubanza kujya ahantu muri bwisanzure.
2. Guhorana isoni mu buriri mu gihe cyo gutera akabariro
Hari abagore bagira isoni kuvuga ibintu mu mazina yabyo, bagatinya kubwira abagabo aho bakura ibyishimo byihariye.
Wowe mugore, mu gihe cyo gutera akabariro, isanzure uvuge ibintu mu mazina yabyo ubwire umugabo igice kigufasha kurushaho kuryoherwa bityo abe aricyo yibandaho.
3. Wowe mugore kudatangiza igikorwa bihoraho
Hari abagore bagira imyumvire ko umugabo ariwe ufata iyambere mu gutangira igikorwa cy’abashakanye, ibyo ni amakosa.
Iyo umugabo ahora afata iyambere mu gutangira iki gikorwa, bituma y’umva ko akubangamiye, yumva ko abigukoresha ku gahato. Rero nk’umugore nawe ukwiye kugira uruhare muri iki gikorwa, igihe wumva ubishaka tinyuka ubimubwire ndetse unabigiremo uruhare.
4. Kutamenya imyanya myubarukiro igufasha kuryoherwa mu gihe k’igikorwa
Abagore bamwe na bamwe, bakunze kugira amakosa yo kutamenya ibice byabo by’umubiri bibafasha kwishima cyane mu gihe cy’igikorwa cy’abashakanye.
Ni iyo mpamvu umugore akwiye kwimenya akamenya ibyo umugabo we akwiye kwibandaho bituma anyurwa n’igikorwa cy’abashakanye.