in

Nyabugogo: Umugabo yafashe ibintu bye byose arabitwika kubera impamvu yateye ubwoba ababonye akora ibyo bikorwa by’ububwa

Nyabugogo haravugwa inkuru y’umugabo umugabo watwitse ibintu bye byose kuko ngo birimo abazimu b’iwabo.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, mu Karere ka Nyarugenge aho umugabo witwa Habumukiza Martin bamutesheje agerereye ibikoresho byo mu nzu n’imyenda yatwikaga avuga ko “atwika amadayimoni y’iwabo.”

Byabereye mu Mudugudu wa Gakoni, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.

Umuraza Mukamurenzi Nadine, usanzwe ari Visi w’Urukiko rw’Abunzi muri kariya kagari, yabwiye Yongwe TV dukesha iyi nkuru ko yahageze asanga Habumukiza atwika ibintu, ahamagara Komanda wa Polisi, anahamagara uwa RIB, nyuma yo kubwira murumuna w’umugore wa Habumukiza wari ufite izindi mbaraga, ngo akinge inzu, nibwo habonetse agahenge

Nta kibazo kizwi uyu mugabo ngo yari afite, gusa ngo umugore we yiyambaje abanyamasengesho mu gihe gishize, bakajya basengera iwe ngo bamusengera kubera ko yari atameze neza mu mutwe.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mugore uwo mugabo azahita ajya gushaka abandi: Amakosa 4 akorwa n’abagore mu buriri

Ya modoka Bahavu Jeannette yatsindiye muri RIMA birangiye itashye kwa nyirayo – VIDEWO