in

NdabikunzeNdabikunze YEGOKOYEGOKO

Mugore/nkumi, niba wibonaho ibi bimenyetso ntakabuza warasamye gana muganga.

Kenshi abakobwa ni bo bakunze kugira amakenga, iyo batangiye kwiyumvaho impinduka nyuma yuko bakoze imibonano mpuzabitsina n’abagabo kandi batikingiye, ibi bikaba byatuma bakeka ko basamye inda, cyangwa se na none ntibabitindeho kandi basamye.

Ese ni ibihe ibimenyetso ndakuka bikunze kugaragara ku mukobwa cyangwa umugore wasamye inda?

Hari ibimenyetso ndakuko bikunze kugaragara ku mukobwa cyangwa umugore wasamye inda, niyo yaba atagiye kwisuzumisha kwa muganaga.

1.Kugira Umunaniro udasanzwe

Iyo umugore cyangwa umukobwa atangiye kwiyumvaho umunaniro mwinshi, kandi nyamara nta mirimo cyangwa urugendo yakoze, iki ni kimwe mu bimenyetso by’uko ashobora kuba yarasamye inda.

Hano rero impuguke mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’abagore, baragira bati: “Wikoresha imiti irimo caffeine wivura umunaniro niba utekereza ko waba utwite, ahubwo gerageza kwita ku mubiri wawe, ufate umwanya wo kuruhuka uhagije”.

2.Gutangira kubona impinduka ziza ku mubiri inyuma

Mu mpinduka zikunze kugaragara ku mukobwa cyangwa umugore wasamye, harimo nko guhindura ibara kw’inda, ndetse no korohera kw’inkondo y’umura.

Mu gihe wibonyeho izo mpinduka ni byiza ko wajya kwa muganga, akagupima kugira ngo uhabwe n’inama z’uko ugomba kwitwara mu gihe utwite.

3.Guhurwa ibiryo bimwe na bimwe

Iyo umugore cyangwa umukobwa asamye, kenshi akunze kubura ubushake bwo kurya, cyangwa akumva ibiryo runaka bimunukira nabi, hari n’abaruka inda ikiri ntoya cyane.

Ibi bikaba bikunze guterwa n’umusemburo witwa human chorionic gonadothropin, uyu ni wo musemburo wa mbere ukorwa n’urusoro, utangira gukorwa mu cyumweru cya mbere umugore asamye.

4.Kutihanganira impumuro zimwe na zimwe

Iyo umugore cyangwa umukobwa atangiye kumva anukirwa n’impumuro ubusanzwe yakundaga, aha twavuga nk’amavuta yo kwisiga, imibavu ibiryo, ndetse n’ibindi, iki na cyo ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko uwo muntu yasamye inda, Ibi na byo biterwa n’izamuka ry’imisemburo.

Ni byiza ko wakwirinda izi mpumpuro niba ubishoboye, cyane cyane ukirinda imyotsi y’itabi kuko yo ari mibi kuri wowe ndetse no ku mwana wawe.

5.Kugira isesemi ndetse no kuruka

Kugira isesemi ndetse no kuruka na byo ni ikimenyetso kiranga umugore wasamye na byo biterwa n’ubwiyongere bw’imisemburo irekurwa mu gihe umugore atwite.

Ibi bimenyetso bikaba birangirana n’icyumweru cya cumi na kabiri.

Abagore benshi bakunda kwanga kurya kubera kugira isesemi, ibi ni bibi kuko bishobora gutuma yiyongera kubera amavitamini agufasha mu gihe utwite uba wafashe, ni byiza rero kurya ducye ariko ukadufata buri kanya uko wumva ubishaka.

6.Kubyimba no kuribwa amabere

Mu gihe umugore cyangwa umukobwa yasamye, kenshi agira uburibwe mu mabere ndetse akiyongera mu bunini, izi mpinduka biroroshye kuzibona.

Niba amabere akurya, ni byiza kwambara akenda k’imbere akayafata kuko gatuma aguma hamwea ntiyinyeganyeze cyane ngo bigutere uburibwe.

7.Gushaka kujya kwihagarika buri kanya

Abahanga mu buvuzi bavuga ko mu minsi ya mbere nyababyeyi itangira gukura, noneho ikabyiga uruhago rw’inkari, bityo umugore yagira n’akantu gato anywa, agahita ashaka kujya kwihagarika.

Ibi ngo birangirana n’igihembwe cya mbere ariko bikagaruka mu gihembwe cya gatatu kuko nyababyeyi iba yarakuze cyane kandi n’umutwe w’umwana ukaba uba wegamiye uruhago rw’inkari. Ibi nta cyo wakora ngo ubyirinde, ahubwo icyo ugomba kumenya ni uko ari byiza kutajya ahantu bigoranye kubona ubwiherero.

8.Guhumeka bigoranye rimwe na rimwe

Abagore n’abakobwa benshi iyo bagisama inda ya mbere bakunze guhura n’ikibazo cyo kubura umwuka by’akanya gato.

Ibi ngo biterwa n’uko baba bagomba guhumeka aha babiri.

Ni byiza kuganira na muganga mu gihe uzi ko ugira iki kibazo, iki rero na cyo ni kimwe mu bimenyetso bizakubwira ko bishoboka ko wasamye inda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yvette wo muri City Maid yatomagije Musaza wa Young Grace yihebeye.

Ubukwe burashyize buratashye: Bijoux ashyize hanze impapuro z’ubutumire.