in

Yvette wo muri City Maid yatomagije Musaza wa Young Grace yihebeye.

Umutoni Yvette umaze kubaka izina muri sinema y’u Rwanda,yatomagije King Philosophe, musaza wa Young Grace.

Umutoni yafashe ifoto ari kumwe na King Philosophe ayishyira ku rukuta rwe rwa Instagram ayiherekeresha impine y’amagambo ‘Love of my life’, aho yashakaga kuvuga ko uyu musore ari urukundo rw’ubuzima bwe.

Ibi Umutoni abivuze mu gihe mu minsi ishize havugwaga inkuru z’uko urukundo rwabo rwatangiye kuzamo kidobya, nubwo nta gihamya y’uko batandukanye yigeze igaragara.

Bivugwa ko King Philosophe na Umutoni bari bamaze igihe kinini baziranye ariko urukundo rwabo baza kuruhamya mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yaguwe gitumo ahengereza abanyeshuri b’abakobwa, icyabimuteye kirasekeje.

Mugore/nkumi, niba wibonaho ibi bimenyetso ntakabuza warasamye gana muganga.