Mu gitsina cyawe, ushobora kuba uziko uhakorera isuku ihagije wowe mukobwa cyangwa mugore, ndetse kubera ko uri umusirimu ukaba ukoresha imiti yagenewe gusukura igitsina.
Nyamara ugasanga uhora urwaye indwara zihora zigaruka, ukibaza ikibitera ndetse niba warashatse, ugasanga uhora ucyeka ko uwo mubana aguca inyuma bikaba byanatera umwiryane mu rugo rwanyu.
Nyamara wasanga umwe muri mwe abigiramo uruhare, hari ibyo mutitaho kandi by’ingenzi mu kugira igitsina kizima.
Mu gitsina cyawe ibyo ugomba kwitaho ngo hahorane isuku
1. Ibuka agakingirizo
Ikintu cya mbere niba utarashyingirwa ugomba guhora uzirikana mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina ni agakingirizo.
Agakingirizo uretse kuba kakurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na SIDA kanatuma pH yo mu gitsina cyawe idahinduka bityo bagiteri nziza nka lactobacilli zigakomeza kubaho kandi zikabaho neza. Izi bagiteri kandi nizo zikurinda indwara zinyuranye cyane cyane ziterwa n’imiyege kimwe n’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.
2. Ambara amakariso akoze muri cotton gusa
Nubwo ikariso yose yaba idakoze muri cotton ariko ni ngombwa ko ahajya ku gitsina hagomba kuba hakoze muri cotton. Nta kandi kamaro ka cotton uretse kuba ikurinda gututubikana kandi igatuma umwuka ubasha kwinjira no gusohoka bityo bigafasha igitsina kuguma kimeze neza.
Niba uri mu rugo, uryamye se, si ngombwa kwambara ikariso, kuko kutayambara bizafasha iyo myanya guta akuka nuko umwuka utari mwiza usohoke.
3. Niba ushaka yogurt, inziza ni umwimerere
Yawurute y’umwimerere iba ari yayindi irimo bagiteri nziza ari nazo zizwiho ko zifasha mu kurinda indwara ziterwa n’imiyege.
Niba yawurute usanze yongewemo isukari iyo rwose si iyawe, kuko aho kukurinda ahubwo yafasha mikorobe kwinjira
4. Ibuka kogosha insya
Hari abagore bamwe usanga bamara ukwezi cyangwa kunarenga batogosha insya ukibaza niba bashaka kuzasukamo ibituta cyangwa kuzidefuriza. Ubundi ibyiza nuko wagakwiye kogosha insya bitarenze icyumweru. Ibi akamaro kabyo nuko bikurinda icyuya cyinshi muri iyo myanya, ari cyo cyaba indiri ya za mikorobi mbi zitera indwara.
5. Ibuka kwisuzumisha byibuze buri mwaka
Nubwo ushobora kumva ko ujya kwa muganga ari uko urwaye cyangwa utwite, nyamara gusuzumisha ngo urebe uko uhagaze ni ingenzi kuko bituma umenya ahari ikibazo ukahakosora hakiri kare bitaraba uburwayi. Aha unabona akanya ko gusobanuza ibijyanye n’imyorokere ufitiye amatsiko cyangwa udasobanukiwe neza
6. Sobanukirwa uko imibonano ikorwa
Aha niho uwo mwashakanye cyangwa mukorana imibonano agomba kumenya ibimureba. Ese mu gutegurana niba akoresha intoki mu gitsina cyawe yibuka kubanza gukaraba intoki? Wibuke ko intoki ari kimwe mu bice by’umubiri cyuzuye mikorobi dore ko tuba twasuhuje benshi twanakoze henshi hanyuranye.
Ikindi ibuka ko igitsina atari mu kibuno cyangwa mu kanwa. Niba muhisemo kuhakoresha hose mbere yo kuva hamwe mujya ahandi mugomba kongera gusukura igitsina cyanyu cyangwa guhindura agakingirizo.
Rwose igitsina ni umwanya wo kwitonderwa rero kujabatamo uko wiboneye ni ukwikururira ibibazo byinshi
7. Ibuka ibyongera ububobere
Ububobere ni ingenzi mu kurinda ubuzima bw’igitsina cyawe kuko uko bugabanyuka niko byongerera ingufu mikorobe kuba zakororoka bigatuma uburwayi buziraho. Gusa hari imiti imwe n’imwe ituma ububobere bugabanyuka, imwe muri yo ni iyivura depression, iyo kuboneza urubyaro, na antihistamine.
Niba ariko bimeze, ni byiza kuganira n’umufasha wawe mbere yo gukora imibonano kugirango atabikora wumye akaba yagukomeretsa cyangwa we agakomereka. Nibiba ngombwa ko mubikora ubanze ukoreshe imiti ituma horoha, gusa nanone wibuke ko kunywa amazi ahagije ari kimwe mu bigufasha guhorana ububobere.
8. Si ngombwa koza cyane mu gitsina
Ubusanzwe igitsina ubwacyo cyikorera isuku. Gukoresha imiti isukura mu gitsina nubwo byitwa ubusirimu ariko bishobora kongera ikibazo aho kugicyemura.
Ikindi cyo kuzirikana cyane ni uko kizira kikaziririzwa gukoresha isabune mu gitsina kuko yo ubwayo irahumisha aho kuhasukura.
Icyo usabwa gukora ni ukoga mu gitsina n’amazi meza gusa biba bihagije ibisigaye bagiteri nka lactobacilli niko kazi kazo, zirahisukurira.
9. Niba utwaye igare itonde
Gutwara igare ni siporo nziza haba ku igare risanzwe cyangwa iryo muri gym tonic. Nyamara usanga abatwara igare cyane bahorana akenshi ibinya mu myanya yabo ndangagitsina, kubabara cyangwa kokera n’utuntu tumeze nk’utubajombagura.
Ibi kugirango ubyirinde usabwa gukoresha intebe y’igare ifite umufariso cyangwa se wambare imyenda irimo ipamba aho bicarira kugirango birinde imyanya ndangangitsina yawe.
10. Itondere imiti ya antibiyotike
Nkuko tubizi imiti ya antibiyotike yagenewe kwica bagiteri kandi imyinshi muri yo ntitoranya (broad spectrum) nubwo hari amoko macye aba ashinzwe kwica bagiteri zizwi (narrow spectrum). Rero niba atari muganga wawukwandikiye si byiza gukoresha imiti ya antibiyotike by’umwihariko ishyirwa mu gitsina kuko ushobora kwivura ariko ukanitera ibindi bibazo.
By’umwihariko niba imiti uri gufata itazirana n’amata, jya unywa yawurute y’umwimerere kuko izatuma lactobacilli zidahungabana.