in

Ubuzima bw’uyu mukobwa ukiri muto buri mu mazi abira nyuma y’aho umugabo amupfiriyeho barimo gutera akabariro.

Uyu mukobwa ari habi ndetse arimo kongererwa umwuka nyuma y’aho umugabo bakundanaga yaje kumusura n’urukumbuzi rwinshi ,batangiye gutera akabariro agahita amugwa mu maguru.

Bivugwa ko uyu mugabo ukomoka muri Okposhi muri Leta ya Ebonyi ho muri Nigeria yapfuye ubwo yakoraga imibonano mpuzabitsina ashishikaye cyane n’umukobwa ukiri muto bakundana usanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya AE-FUNAI. Umugabo byarangiye amuguye mu maguru umukobwa nawe asigara ari intere yihutanwa kwa muganga.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wubatse yakundanaga n’uyu mukobwa. Nk’uko Igbere TV ibitangaza, uyu mugabo akimara kugera kuri Kaminuza nkuru ya Alex Ekwueme Ndufu-Alike, Ikwo (AE-FUNAI) mu cyumweru gishize, yahise afata umukobwa bajya muri Hoteli bararyamana.

Nk’uko raporo ibigaragaza, aba bakundana bombi bishimiye imibonano mpuzabitsina kugeza igihe buri umwe umwuka uheze ni bwo umugabo yahise apfa, umukobwa agezwa ku bitaro kongererwa umwuka kuko yahumekaga insigane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

《Umugabo w’inshuti yanjye magara arantereta akampatira kuryamana na we,ese mwemerere?》Aragisha inama.

Mugore dore ibyo kuzirikana mu rwego rwo kurinda igitsina cyawe