Mugabo nawe Musore niba ushaka ko umukobwa cyangwa umugore wawe agushimisha mu gihe cy’imibonano irinde kumukora kuri ibi bice bikurikira.
Hari ibice bitanu abagabo bagirwa inama yo kwirinda gukorakoraho ku bagore muri icyo gihe cy’imibonano mpuzabitsina by’umwihariko ibice byo ku myanya y’ibanga nk’uko tugiye kubiva imuzi byose muri iyi nkuru dukesha urubuga rwa Pulse.ng.
1.Ku nkondo y’umura
Mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, umugabo akwiye kuzirikana cyane ko ari bibi kuba igitsina cye cyagera ubwo gikora ku nkondo y’umura y’uwo bari kumwe muri icyo gikorwa kuko haba ari ahantu hafunganye nk’umuyoboro uhuza imyanya myibarukiro y’umugore n’inda ye.
Abahanga bavuga ko by’umwihariko ku bakiri mu bihe byabo bya mbere mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina bakwiye kwitwararika cyane kuko biteza ububabare bukabije ku buryo bagirwa inama yo guhita bagerageza guhindura uburyo bari gukoramo icyo gikorwa.
2.Ku mutwe wa rugongo
Rugongo ni kimwe mu bice by’umubiri bizwiho kugir ibyiyumviro bikomeye kurusha ibindi byose, ariko abahanga bavuga ko ikirenze kuri ibyo, ari uko gukora ku mutwe w’icyo gice kimwe mu bigize imyanya y’ibanga y’umugore by’umwihariko mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ari ibintu bitera ububabare bukabije umuntu ukozweho;.
Bityo, abagabo bakagirwa inama yo kwirinda gukora ku mutwe w’icyo gice, ahubwo bakagerageza mu mpande.
3.Ku birenge
Abagabo bagirwa inama yo kudakora ku birenge by’abagore bari kumwe mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, cyane cyane mu gihe bambaye amasogisi.
Impamvu y’ibi ni uko ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri Kaminuza ya Johns Hopkins, bwagaragaje ko ibi bishobora kuviramo umuntu gufatwa na ‘orgasm’ iterwa no kugira ibyishimo by’ikirenga muri icyo gihe cy’amabanga y’abashakanye.
Hakaba hagaragazwa ko ibi bishobora kuba ku mugore kimwe no ku mugabo.
4.Imisatsi ye
Hari benshi bashobora kwibwira ko ari ibintu bisanzwe gukora mu misatsi y’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ariko ni ngombwa kuzirikana ko biri muri kamere y’abagore kutishimira umuntu wabakurura imisatsi, uwayivana ku murongo kuko aba ashobora no gukubita agatima ku gihe n’ikiguzi byamusabye kugira ngo abashe gutuma imisatsi ye igaragara neza.
5.Ku moko
Abahanga bavuga ko umugore atanezezwa n’umuntu umukorakora imoko kuko ngo bishobora gutera ubwonko bwe kwibwira ko agiye konsa, kwikinisha n’ibindi ndetse banavuga ko bishobora kumutera uburibwe ku rugero umuntu bari kumwe mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina adashobora kwiyumvisha.