in

Mugabo nawe mugore irinde bino bintu igihe umugore atwite niba ushaka kubyara umwana w’uzuye

Burya iyo umubyeyi atwite ikintu cyose gishobora kumugiraho ingaruka , kigira n’ingaruka ku mwana atwite kuko baba bakiri umwe.

Mugabo rinda umugore wawe ntakagire aho ahurira n’ibigiye kuvuga hasi, nawe mubyeyi irinde ikintu cyose cyatuma umwana wawe ahungabana harimo n’ibi bikurikira.

1.Mubyeyi ntukambare imyenda igufashe igihe utwite nk’amapanaro, udupira tugufashe n’ibindi biguhambira, igihe uri mu rugo byaba byiza ugiye ureka no kwambara ikariso.

2.Mubyeyi irinde kugerageza kujya uhisha inda kuko bituma umwana atisanzura neza.

3.Mugabo irinde kubwira nabi, cyangwa gukubita umugorere wawe igihe atwite n’igihe umwana ari muto.

4. Jya kure y’itabi yaba kurinywa cyangwa se urinywa.

5.Mugore irinde igisindisha cyose cyangwa ikindi kintu kirimo arukore (alcohol).

6.Gerageza umugore utwite abone indyo yuzuye ndetse abone n’imbuto.

7.Jya kwa muganga inshuro zose wategetswe na muganga ndetse n’igihe cyose ugize akabazo.

8.Ntugomba kubyarira mu rugo kuko bishobora no gutera ibura ry’ubuzima yaba k’umwana ndetse n’umubyeyi.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni ingezi kuri wowe; Dore ibyo wakora kugirango ubashe kugabanya ikibazo cyo kugira uburakari bw’indengakamere

Hora uzirikana ko ubuzima bwawe aricyo gishoro! Ibintu 7 wakora ukirinda kurwara impyiko