Mudugudu yariye amafaranga y’abaturage baramufata bamuzirika ku giti maze umudugudu wose uzana inkoni baramukubita.
Nubwo mu Rwanda ingingo yo kwihanira yakuweho, muri Ghana ho ntabwo ari uko bimeze kuko bo kwihanira ni ibisanzwe.
Mu cyaro cyimwe cyo muri icyo gihugu, umuyobozi w’ icyaro (mudugudu) yakoresheje amafaranga y’abaturage mu nyungu ze bwite kandi yari agenewe inyungu rusange.
Mu kuyakoresha, abagenerwabikorwa (abaturage) baje kuyamubaza maze arayabura ni uko nabo bayoboka iyo kumuha isomo ryo kujya arya ibigabuye.
Aba baturage bamufashe maze bamuzirika ku giti batumatumanaho bazana ibiboke byo kumuha isomo.
Buri muturage yagiye amukubita uko ashoboye mu gihe mudugudu we yatakaga cyane asaba imbabazi.
VIDEWO
❌Kwihanira ntibyemewe❌
Aha byabereye my cyaro kimwe mu gihugu cya #Ghana , Aho abaturage bifatiye umuyobozi w’Icyaro bamuzirika ku giti buri muturage arihanira kubera gukoresha nabi amafranga yagenewe ibikorwa bifitiye abaturage akamaro , We ayakoreshamo ibindi . Iki gihano… pic.twitter.com/oMovfmufVt
— UKWELITIMES (@UKWELITIMES) November 13, 2023