in

Rutahizamu Byiringiro Lague uvuye i Burayi yahaye ikizere abanyarwanda abizeza ko bagiye kongera kubona intsinzi y’ikipe y’igihugu Amavubi

Rutahizamu Byiringiro Lague w’ikipe ya Sandviken IF yo muri Sweden, yamaze kugera mu Rwanda aho yitabiriye umwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izakina na Zimbabwe kuwa Gatatu tariki 15/11/2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye hashakwa itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu butumwa uyu rutahizamu ugifite akanyamuneza ko gufasha ikipe ye ya Sandviken IF kuyizamura mu cyiciro cya 2, yahaye ikizere abanyarwanda ko bagiye kubona intsinzi.

Yagize ati “Tumeze iminsi dufite igisebo nta ntsinzi, mbese tudatanga ibyishimo, rero intego nzanye ni uguha Abanyarwanda ibyishimo mfatanyije na bagenzi banjye ku buryo Abanyarwanda bagaruka ku kibuga bishimye.”

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abyiruye umusore! Ifoto y’umwana wa Alliah Cool ikomeje kubica ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumugararagaza yarabaye umusore

Mudugudu yariye amafaranga y’abaturage baramufata bamuzirika ku giti maze umudugudu wose uzana inkoni baramukubita [videwo]