Mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru y’umusore witwa Nsabimana Dieudonne w’imyaka 19 ndetse na nyina witwa Mukankiko Theresie, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba aho bakekwaho icyaha cyo kwica Mbanzendore Dani se wa Nsabimana Dieudonne bivugwa ko yakubiswe n’umuhungu we bapfa ingurube.
Amakuru agera kuri Bwiza dukesha iyi nkuru avuga ko aya mahano yabereye mu mudugudu wa Gabiro mu kagari ka Muhororo, mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke mw’ijoro ryo ku bunani.
Aya makuru avuga ko uyu wishwe ku bunani yirirwanye n’abaturanyi baganira ndetse banasangira ubunani, bigeze mu masaha ya saa moya z’umugoroba arataha, ageze mu rugo asanga ingurube ihari yari yarorojwe n’umushinga wazoroje abaturage yabwabwuye ibibwana 6, ariko ngo iyo ngurube ikaba yararaga hanze mu kiraro kidakingwa, uyu mugabo ngo yabonye ibi bibwana bishobora kwibwa. niko gufata icyemezo ko agomba kubiraza mu gikoni, maze umugore we n’umuhungu we barabyanga undi nawe akomeza guhatiriza, nibwo ngo bahise bamwadukira bamushyira hasi batangira kumuhondagura imigeri n’amatafari mu nda kugeza bamugize intere.
Ngo bamaze kumugira gutyo bahise bamuta aho bigira mu nzu ndetse undi mwana we wari uje gukiza bashaka kumukubita nawe ahita yigendera nibwo uyu musaza yagiye yikurura birangira ageze ku wundi muhungu we aba ari naho arara, mu gitondo undi muhungu we muto wabaga muri urwo rugo yari yarayemo nibwo yabyutse azinduka ajya guhuruza sekuru wari utuye mu wundi mudugudu.
Ubwo babyutse bamujyana kwa Muganga bamwitaho bamuha ibinini bimufasha baramutahana ariko ntakintu kinini byatanze kuko mu ma saa yine z’ijoro byarangiye wa mugabo yitabye Imana