Umugabo witwa Mwangi utuye mu gace bita Zimmerman usanzwe uzwiho guteka ibiryo biryoshye muri Tanzania birimo isosi , n’ibiryo bikundwa muri iki gihugu bitwa matumbo choma vendor , yaguwe gituma n’umuturage inyuma y’urugo rwe ari kubaga imbwa biteza umutekano mucye.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yari amaze imyaka 7 afite Restaurants igaburira abantu kandi akaba yari asanzwe azwiho kugira ibiryo biryoshye , icyakora abaturage bakaba bahise bagargaza ko byanze bikunze uyu Mwangi iyo myaka 7 ayimaze abagaburira imbwa ariko batari barigeze bamucyeka.
Bivugwa ko nyuma yuko uwo muturage amuguye gitumo arikubaga imbwa yahise atabaza abaturage na polisi ariko ngo bahagera agahita abacikira mu rugi rw’inyuma y’urugo rwe, akagenda ariko nyuma akaba yaje gufatwa.