Umugabo w’imyaka 60 aratakamba avuga ko umugore we yatumye yahukana akaba asigaye yirwa agendagenda aho agiye kuzicwa n’inzara.
Uyu mugabo witwa Kubwimana Hamiss avuga ko yafashe icyemezo cyo kwahukana, ava mu rugo rwe kubera uburyo umugore we yari amurembeje kuko yigeze kuva mu rugo akagenda akamara iminsi itandatu atazi aho ari.
Ati “Nagiye kuregera abayobozi ndababwira nti ‘umugore wanjye yabaye ikirara’ barangije barambwira bati ‘hoshi’.”
Uyu mugabo akomeza avuga ko uko abagore barenganurwa iyo bahohotewe n’abagabo babo bikwiye no gukorwa ku bagabo kuko na bo harimo abahohoterwa n’abagore babo.
Ati “Nagira ngo abatubereye abavugizi bagaruke no ku bagabo kuko abagabo turarangiye.”
Uyu mugabo avuga ko nyuma yo kwahukana abayeho nabi kuko agiye guhitanwa n’inzara.
Ati “Ndagira ngo umfate n’ifoto urebe ukuntu imbavu zanjye zimeze, sindya singira gute, mubyereke Abanyarwanda.”
Gutungwa numugore urumugabo nabyo nakaga mwabantumwe