Umudage watozaga Chelsea ariwe Thomas Tuchel ntago yigeze atekerez ku kuba yakwirukanwa muri Chelsea kuko yumvaga ko ari nko mu rugo iwe ndetse yari yishimye cyane kuhaba nk’umutoza.
Ni inama atazibagirwa yamaze iminota 10 atakambira abakoresha be abasaba kumuha amahirwe ya nyuma ariko bakinangira bakanga kumwumva kuko umwanzuro wari wafashwe.
Thomas uzishyurwa miliyoni 13 z’amapawundi yavuze ku gahinda yatewe no kwirukanwa muri Chelsea yagize ati: “Ubu ni bumwe mu butumwa bukomeye kurusha ubundi bwose nigeze kwandika – kandi ni bumwe mu bwo ntari nkeneye kwandika mu myaka myinshi.
Nababajwe nuko igihe cyanjye muri Chelsea cyarangiye. Iyi ni ikipe numvaga ari nko mu rugo, haba mu mwuga ndetse no ku giti cyanjye. Ndashimira cyane abakozi bose, abakinnyi ndetse n’abaterankunga kuba baranteye kwiyumvamo ikaze cyane guhera mu ntangiriro.
Ntewe ishema no kuba naragize uruhare mu mateka y’iyi kipe uko hazaza hanjye hamera kose,inzibutso z’amezi 18 nayimazemo bizahora bifite umwanya wihariye mu mutima wanjye.”
Thomas Tuchel yahise asimbuzwa Potter watozaga Brighton mu gihe kigufi cyane bigaragara ko bagiye kumwirukana bari barabiteguye.