in

Rwanda: umugabo w’imyaka 37 arashinjwa gusambanya umwana w’umugore we

Umugabo wo mu karere ka Kayonza yatawe muri yombi ukekwaho gusambanya umwana wumukobwa w’imyaka 11 umugore we yabyaye hanze.

Uyu mugabo yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Gikaya mu Murenge wa Nyamirama.

Amakuru avuga ko ikirego cyatanzwe na nyina w’uyu mwana, ngo yavuze ko yagiye kubona abona umwana we ararize avuga ko mu nda harimo kumurya.

Ubwo ngo yakomezaga kumubaza icyo yabaye umwana yakomezaga kurira cyane avuga ko n’imyanya ye y’ibanga iri kumurya.

Ubwo yaje kuvuga ko umugabo wa nyina amaze iminsi amusambanya, umugore ahita ajya kwitabaza inzego z’umutekano.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu marira Tuchel yagaragaje agahinda yatewe no kwirukanwa muri Chelsea aha ubutumwa abafana

Ngizi impamvu zishobora gutuma witaba Imana urimo gutera akabariro n’umukunzi wawe