Umuvanzi w’imiziki Gateka Brianne ,wamamaye mu myidagaduro yo mu Rwanda nka Dj Brianne , ari mu gahinda gakomeye nyuma yuko ngo habuze gato ngo aburire ubuzima bwe mu ijoro rya bonane ,noneho mu gihugu cy’amahanga.
Mu nkuru Dj Brianne atabaze neza bitewe nuko ngo yifuza kuzayibwira abakunzi be igihe azaba agarutse i Kigali ,cyane ko kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Germany, Dj Brianne yavuze ko yakorewe ubugome ndetse ko atifuza kuzongera kugira aho ahurira n’umuhanzi Social Mulla.
Nubwo ntawamenye neza uko byagenze Dj Brianne yifashishije urubuga rwa instagram yagize ati:”mu gahinda kenshi namarira nandikanye ibi Imana izambabarire sinzagire ibintu cg ikintu nongera guhuriramo numuhanzi Social Mulla”
Dj Brianne yakomeje agira ati:” naho ibyiyi company (ayivuga izina) yadutumiye muri Germany harabantu bagifite ubugome kuburyo no kuguhitana babishoboye babikora, ibyayo nzabibabwira hatavuyemo na kimwe”
“ijoro rya le 31 nijoro ryambereye ribi nzapfa ntibagiwe mubuzima bwanjye.mwabantu we iyo hatabaho Imana ikidushyizeho amaboko ngo ngire na King Pazzo wamfashije izina Brianne mwari kuzumva ngo yarabuze cg narapfuye mo kimwe”
Dj Brianne wavuze ko yandikanye ubu butumwa amarira yavuze ko aho yarari atari ahazi uretse inshuti yahujwe na Pazzo basanzwe bakorana ,gusa ko yiteguye kuzabara inkuru za byose byamubayeho mu ijoro ry’Ubunani ubwo azaba agarutse mu Rwanda.