in

Mu magambo yuje urukundo, Rwatubyaye Abdul yifurije umukunzi isabukuru y’amavuko.

Myugariro w’Amavubi na FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul yafashije umukunzi we Hamida kwizihiza isabukuru nziza amubwira amagambo meza y’urukundo, ngo ni we umutera imbaraga akaba ari na we kintu cyiza cyamubayeho mu buzima bwe.

Buri tariki ya 28 Kanama, Hamida Abdul, akaba umugore wa Rwatubyaye Abdul cyane ko yemeje ko banasezeranye imbere y’Imana, yizihiza umwaka uba wiyongereye ku buzima bwe.

Kuri iyi nshuro, inshuti magara ye, akaba urukundo rw’ubuzima bwe, Rwatubyaye Abdul yamufashije kuyizihiza neza amubwira amagambo meza y’urukundo.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yabwiye uyu mugore ko ari we kintu cyiza cyamubayeho mu buzima bwe asaba Imana kugumya kumumurindira.

Ati “kuri uyu munsi uwo dufatanyije ubuzima akaba n’urukundo rw’ubuzima bwanjye yaravutse, ni we kintu cyiza cyambayeho mu buzima bwanjye, birenze gushimira no guhabwa umugusha, untera imbaraga, uri igisobanuro gihebuje cy’ubwiza, gukora cyane Imana ikomeze iguhe umgisha muri byose, ndagukunda cyane kandi nishimiye ko ngiye gufata ikiganza cyawe ubuziraherezo.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa ufite amabere manini ku isi yahishuye ibimunezeza.

Umukinnyi w’Amavubi yashimiye Ange Kagame