Ku mugoroba wo kuri icyi cyumweru gitambutse mu gihugu cya Qatar habereye ibirori by’akataraboneka byo gufungura imikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka wa 2022 cyibaye ku ncuro ya 22.
Ni igikombe cy’Isi cya mbere gikinwe Atari mu mpeshyi nkuko byari bisanzwe,kuko kuva cyatangira mu 1930 kikabera muri Uruguay buri nyuma y’imyaka ine cyabaga ariko kikaba mu mpeshyi.
Nyuma y’uko igikombe cy’Isi cya 2022 gihawe Qatar ngo izacyakire benshi bari bategereje ngo itariki yacyo igere ngo birebere imbaraga z’amafaranga ya Qatar.
Ibi birori byatangiye mu masaha ya mu gitondo bitangizwa n’imbyino zitandukanye z’ibihugu aho ababyina bazengurukaga umugi wa Doha bagana kuri Al Bayt Stadium yari kuberaho umukino.
Nyuma yo kugera muri muri sitade hatangiye ibirori byo kubyina no kwakira ibihugu byitabiriye,kwakira ibyamamare nka Morgan Freeman icyamamare muri Sinema yo muri Amerika.
Nyuma y’ibirori Perezida wa FIFA Jiani Infantinho yatanze ijambo rifungur igikombe cy’Isi cya 2022 ku mugaragaro anashimira ibihugu byose b’inyamuryango bya FIFA byagize uruhare ngo igikombe cy’Isi gitegurwe neza ndetse anashimira Qatar by’umwihariko.
Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba umusifuzi ukomoka mu Butariyani yatangije ku mugaragaro igikombe cy’Isi ku ncuro ya 22 mu mukino wahuzaga Qatar na Ecuador.
Umukino urangira Qatar itsinzwe Ibitego bibiri ku busa na Ecuador,Qatar iba ibaye ni gihugu cya mbere cyakiriye igikombe cy’Isi kigatsindwa umukino ufungura irushanwa.