in

Mu mafoto dutemberane sitade 8 ziteguye kwakira ibirori bya ruhago muri Quatar

Sitade nini kandi zigezweho ni kimwe mu bigenderwaho kugirango igihugu gihabwe kwakira imikino y’igikombe cy’isi.Igihugu cya Qatar nicyo kizakira igikombe cy’isi cyuy’umwaka wa 2022.Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bwiza bw’amasitade azakira iyo mikino.

Sitade umunani nizo zizakira abafana baturutse imihanda yose

1.LUSAIL ICONIC STADIUM
Lusail Iconic Stadium ni stade iherereye mu mugi wa Lusail iyi stade yafunguwe muri 2022 ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi mirongo inani (80,000) bicaye neza.Iyi stade niyo nini muzizakira igikombe cy’isi uy’umwaka ikaba izakira imikino icumi ikazakira n’umukino wanyuma w’igikombe cy’isi uy’umwaka.
2.AL BAYT STADIUM
Al Bayt Stadium ni stade yubatse mu mugi wa Al Khor.Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo itandatu (60,000) iyi stade izakira imikino icyenda mur’ikigikombe cy”isi uy’umwaka.harimo umukino ufungura irushanwa ndetse numwe wa kimwe cya kabiri.
3. AL JANOUB STADIUM
Al Janoub Stadium ni stade yubatse mumugi wa Al Wakrah ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000).Iyi stade yafunguwe mu mwaka wa 2019 izakira imikino irindwi muri iri rushanwa.Iyi stade yatangaje abantu beshi biturutse kw’ishusho ifite imeze nkiy’igitsina gore.
4.AHMAD BIN ALI STADIUM
Ahmad Bin Stadium ni stade iherereye mumugi wa Al Rayyan ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000) ikaba yarafunguwe mumwaka wa 2020.Iyi stade izakira imikino irindwi muri iri rushanwa ry’igikombe cy’isi.
5.KHALIFA INTERNATIONAL STADIUM
Khalifa International Stadium ni stade yubatswe mu mugi wa Doha ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000).Iyi stade yafunguwe mu mwaka wi 1976 iyi stade izakira imikino umunani muri iri rushanwa.
6.EDUCATION CITY STADIUM
Education City Stadium ni stade iherereye mu mugi wa Doha ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000)ikaba yarafunguwe mu mwaka wa 2020 .Iyi stade izakira imikino umunani muri iri rushanwa ry’igikombe cy’isi uy’umwaka.
7.STADIUM 974
Stadium 974 ni sitade iherereye mumugi wa Doha ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000)ikaba yarafunguwe mu mwaka wa 2021 ikaba izakira imikono irindwi muri iri rushanwa ry’igikombe cy’isi uy’umwaka wa 2022.
8.AL THUMAMA STADIUM
Al Thumama Stadium ni imwe muri stade umunani zizakira imikino y’igikombe cy’isi uy’umwaka.Iyi sitade yubatse mu mugi wa Doha ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine(40,000) ikaba yarafunguwe mumwaka wa 2021 ndetse ikazakira imikino umunani muri iri rushanwa.
Amafoto:
Sitade umunani nizo zizakira abafana baturutse imihanda yose

Sitade itangaza abantu bitewe n’ishusho yayo Isa nk’imyanya ndanga gitsina y’umugore

Sitade izakira abafana ibihumbi mirongo inani bicaye neza


Iyi sitade ifite umwihariko wo kuba yasenywa ikongera igateranwa byihuse

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mbirizi Eric ukinira Rayon Sports igihe cyo kugaruka mu kibuga kiri kwiyongera

Sadate wari wasezeye ku mupira w’amaguru, yatanze izindi mpamvu 3 zikomeye cyane zatumye aguma muri ruhago benshi batari bazi