in

Mbirizi Eric ukinira Rayon Sports igihe cyo kugaruka mu kibuga kiri kwiyongera

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Burundi Mbirizi Eric kugaruka mu kibuga bikomeje kuba umugani.

Tariki ya 11 ugushyingo 2022, Ikipe ya Rayon Sports yakinnye na Kiyovu Sport. Uyu mukino abafana ba Rayon Sports baramutegeteje amaso ahera mu kirere cyane ko imvune ye yari igikomeye.

Ibinyamakuru bitandukanye mbere y’uyu mukino byari byatangaje ko Mbirizi Eric agomba gukina uyu mukino Rayon Sports yari ifitanye na Kiyovu Sport gusa ntabwo byakunze ko aboneka.

Amakuru YEGOB ifite kandi yizewe ni uko uyu musore no ku mukino Rayon Sports izakina mo na Mukura Victory Sport, atazawugaragaramo bitewe nuko imvune Mbirizi afite abaganga b’iyi kipe bamutegetse ko agomba kumara ukwezi adakora ku mupira.

Ibi ntabwo biryoheye abafana ba Rayon Sports bitewe nuko uyu mukino nawo ukomeye cyane nubwo utari ku rwego nk’uwo bakinnye na Kiyovu Sport ariko ntiwakiyibagiza ko Mukuru ari ikipe imaze iminsi itsinda nubwo itatangiye neza Shampiyona.

Umukino Rayon Sports izakina na Mukura Victory Sport uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 20 ugushyingo 2022, ku munsi ukurikira umukino Amavubi azakinamo n’ikipe ya Sudan.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Uri imfura cyane “-Butera knowless yifurije isabukuru nziza Miss Jolly mu magambo yuzuye urukundo

Mu mafoto dutemberane sitade 8 ziteguye kwakira ibirori bya ruhago muri Quatar