in

Mu mafoto: Dore uko byari byifashe mu mukino wahuzaga ikipe ya APR FC n’ikipe ya Police FC

Ku mugoroba w’ejo tariki 17 Ukwakira ikipe ya APR FC yakinaga umukino wayo w’ikirarane n’ikipe ya Police FC muri shampiyona y’umupira w’amaguru yu Rwanda.

Ni umukino wari ufite icyo usobanuye ku mpande zombi haba ku Ikipe ya Police FC yari ifite amanota atatu gusa mu mikino ine yari imaze gukina ndetse no ku ruhande rw’ikipe ya APR FC itaragize intangiriro nziza za shampiyona aho yatsinzwe n’ikipe ya Bugesera ku munsi wa kabiri wa shampiyona.

Ikipe ya APR FC yatangiranye ishyaka ryinshi cyane ndetse n’umutoza ubona ko yari yakoze impinduka ugereranyije n’abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga.

Ku munota wa gatandatu gusa w’igice cya mbere ku mupira w’umuterekano Ishimwe Christian yawohereje atazuyaje mu izamu ryari ririnzwe na Habarurema Gahungu maze igitego cya mbere kijyamo barinze bajya kuruhuka bikiri igitego kimwe cya APR FC.

Bagarutse mu gice cya kabiri ku munota wa 62 abasore b’ikipe ya Police bazamukanye umupira maze bawuhinduye mu rubuga bashakisha Nshuti Dominique, Ishimwe Christian amurambika hasi umusifuzi Ishimwe Jean Claude atanga Penariti yatsinzwe neza na Twizerimana Onesme biba 1-1 ni nako umukino waje kurangira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon sport irimo kuririra mu myotsi bitewe nuwahoze ari umutoza wayo Manuel da silva

Misss Kalimpinya Queen watangiye atwara akamoto ubu yageze mu masiganwa y’imodoka