in

Mu mafoto akeye irebere Rwema umujyanama wa shaddy boo witegura kurongora umukobwa w’ikizungerezi

Rwema Denis wakurikiranye inyungu zabahanzi nka Urban Boys, Charly na Nina akanakorana igihe na The Mane Music, akaba asigaye ari umujyanama wa Shaddyboo agiye gukora ubukwe n’umukunzi we, Uwase Faith bamaze imyaka itatu bakundana.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022, nibwo yashize ubutumire bw’ubukwe bwe n’umukunzi we.

Ubu butumire bugaragaza ko ku wa 16 Ukuboza 2022 saa munani z’amanywa, ari bwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa uzabera kuri Juru Park ku i Rebero.

Ni mu gihe ku wa 17 Ukuboza 2022, saa sita z’amanywa, aba bombi bazahana isezerano ryo gusezerana imbere y’Imana, mu rusengero rwa E.A.R Remera Anglican Church.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abana bakina mu ikipe Karim Benzema yakinnyemo akiri umwana bishimiye mu buryo budasanzwe Ballon d’or ye(videwo)

Kera bitari byacamo: Ifoto ya cyera ya Priscillah na King James yongeye kugaragara