in

Mu kibuga gishya: Rayon Sports yakoze imyitozo ikomeye yitegura shampiyona (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje imyitozo yayo isanzwe gusa ariko yayikomereje ku kindi kibuga dore ko mu nzove aho bakoreraga hari kuvugururwa.

Iyi myitozo yakomeje ku wa 2 Kanama 2022, aho ikipe ya Rayon Sports yakoreye imyitozo bwa mbere ku kibuga cyo ku Ruyenzi giherereye mu Karere ka Kamonyi.

Iyi myitozo yabo yatangiye ku mugoroba dore ko mu gitondo haba hakoreyemo Kiyovu Sports, imyitozo yatangiye saa cyenda n’igice.

Imyitozo yose ya Rayon Sports igiye kujya ibera kuri iki kibuga cyo ku Ruyenzi dore ko icyo mu Nzove kigiye gutangira gushyirwamo ’Tapis’.

Haringingo Francis, umutoza wa Rayon Sports yishimiye iki kibuga aho yavuze ko ari ikibuga kiza kandi kimeze nk’ibyo bazajya bakiniraho shampiyona.

Muri iyi myitozo Hakizimana Adolphe, Blaise Nishimwe, Osalue Rafael na Ngendahimana Eric ntago bakoze. Bose bakaba baravunitse bidakabije. Mucyo Didier na we ntiyakoranye n’abandi ariko yari ku kibuga.

I

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Imyaka n’imibare”-Uburanga n’ikimero bw’uwahoze ari umufasha wa Diamond platnumz Zari bwateye benshi ubushagarira

Umusizi Rumaga yahishuye urwo akunda umubyeyi we ndetse avuga byinshi ku mukunzi we