“Imyaka n’imibare”-Uburanga n’ikimero bw’uwahoze ari umufasha wa Diamond platnumz Zari bwateye benshi ubushagarira

Zari w’imyaka 42 wahoze ari umugore wa Diamond platnumz akomeje kwibazwaho n’abenshi kubera uburanga bwe.

Benshi bakomeza kwibaza uburyo umugore w’abana batanu arusha uburanga n’ikimero abakobwa batoya,Gusa kuri we yahishuye ko yita ku mubiri we cyane bityo bigatuma adasaza.

Zari the lady boss n’umwe mu bagore batunze agatubutse muri Africa nyuma y’uko umugabo wa mbere amusigiye imitungo,ndetse kubera ubuhanga bwe mu gushaka amafaranga yakomeje gukora cyane kugeza ubu akaba ari mu bagore bakize muri africa y’epfo.