Inzego z’umutekano zirimo RIB na Polisi zikomeje gushishikariza abatuye mu karere ka Rubavu kwirinda kwishoro mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu biri kuvuza ubuhuha muri aka karere.
Ibi ni nyuma yuko muri aka karere hafatiwe umugabo ucuruza abantu abakuye muri Congo akabanyuza mu Rwanda.
Abaturage bavuga ko uyu mugabo yakodesheje inzu mu Rwanda akajya azanamo abantu abakuye muri Congo, gusa ngo uyu mugabo yari afite undi bakorana nawe ufite inzu muri Congo abanza kubanyuzamo ubundi akabona kuboherereza uwo uri mu Rwanda.
Uyu mugabo yafashwe ubwo yari yambukanye abantu biganjemo abagore n’abakobwa, yagera mu Rwanda akabategera ama moto ngo abageze kuri iyo nzu yakodesheje.
Inzego z’umutekano zahagaritse ayo ma moto yari ashoreranye, babajije nyiri kubazana avuga ko ari impuzi yari azanye, gusa ntabwo yajyaga abacisha ku karere kandi impuzi ariho zigomba kubanza gucishwa.
Uyu mugabo nyuma yo kuvumburwa ko acuruza abantu yavuze ko afite uwo bakorana uri muri Congo. Ibi byatumye inzego z’umutekano zitandukanye zikaza umurego mu gukumira ibi byaha ndetse bagira inama abantu, banasaba abaturage ko bajya batangira amakuru ku gihe.