Umwaka ushize ubwo Clement na Knowless basezeranaga kubana akaramata batangajeko abazabakurikira ari ntabandi batari Platini wo muri Dream Boyz n’umukunzi we Diane ndetse nabo ubwo bari babyiyemereye gusa ariko ubu amakuru dufite aremeza ko Platini na Diane batagisezeranye ubungubu natagikundana ndetse ahubwo Diane yaba yiboneye undi musore wo kumufata neza.

Gutandukana kwa Platini na Diane bikaba byatangiye kuvugwa nyuma y’uko bigaragaye ko Diane yasibye amafoto atandukanye yari afite kuri Instagram ari mu byishimo n’uwahoze ari umukunzi we ndetse biteguraga kubana nk’umugore n’umugabo ariwe Platini.
Nyuma yibyo Diane akaba yongeyeho no gu posting amafoto y’umusore bivugwako yabariwe yasimbuje Platini mu mutima we. Uwo musore akaba yitwa Rutayisire Fiston akaba kandi nawe akunze gutera imitoma Diane kuri instagram.

Aka wa mugani wa Riderman ngo nta mukinnyi utagira umusimbura, icyari Platini&Diane ubu cyahindutse Team F&D (bisobanuye Team Fiston&Diane)