Ejo bundi umuhanzi Platini yasohoye indirimbo yise Veronika aho aba acyurira umukobwa wamwanze akurikiye ibintu (cash) none ngo ubu akaba asigaye yihisha kuko aho yagiye nabo bamutaye.
Benshi nyuma yo kumva iyi ndirimbo bakaba bataririwe bazuyaza barahise bameza ko yakorewe umukobwa witwa Diane wamaze igihe kinini ari mu rukundo na Platini gusa nyuma aka muta akisangira umuhungu uba USA, gusa nkuko babivuga ngo ugira nabi inabi ukayisanga imbere, uyu mukobwa nawe igihe cyaje kugera uwo musore yari yarasanze aramwanga.
Abafana ba Platini rero nyuma yo kumva iyi ndirimbo bakaba bakomeje gucyurira Diane ndetse nabandi bakobwa bameze nkawe.
