Urugendo rwa As Kigali rwashorejwe mu gihugu cya Libya nyuma yo gutsindwa na Al Nasr igitego kimwe k’ubusa.
AS Kigali yageze mu Rwanda ivuye muri Libya gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora ry’irushanwa nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo.
Nyuma y’uko As Kigali itsinzwe kapine wayo yahishuye ko byose byapfiriye mu mukino wa mbere bananiwe gutsindira Al Nasr i Huye.