in

Rusizi:Abarozi ni abagome umugore yatererejwe inkuba imukubita imutoranyije mu bantu 7

Mu Karere ka Rusizi, umurenge wa giheke haravugwa urupfu rw’umubyeyi w’imyaka 43, wakubiswe n’inkuba ari kumwe n’abandi mu murima, ahita ahasiga ubuzima, bagenzi be basigara ari bazima.

Umubyeyi witwa Nyiransabimana Alphonsine, yakubiswe n’inkuba kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022 ku manywa y’ihangu, mu ma saa munani (14:00’).

Uyu mugore wo mu Mudugudu wa Kigende mu Kagari ka Ntura mu Murenge wa Giheke, yakubiswe n’inkuba ubwo yari ari kumwe n’abandi bantu 7 mu murima bari gutera imboga.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Bushenge kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Intara y’Iburengerazuba ikunze kwibasirwa n’ibi biza by’inkuba zikubita abaturage ndetse n’amatungo, rimwe bamwe bakahasiga ubuzima n’amatungo agapfa.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gahinda ku maso yabo As Kigali yageze i Kigali (Amafoto)

Yarapfuye ariko yasigaye mu mitima ya benshi: Dj Miller umaze igihe yitabye Imana ubu ari gutegurirwa isabukuru n’inshuti n’imiryango