Umuriro wo gushaka gukuraho VAR mu gihugu cy’uBwongereza, umaze iminsi waka mu makipe atandukanye, abafana, abayobozi b’amakipe, abakinnyi, ndetse n’abandi benshi bakurikirana ibya ruhago muri kiriya gihugu.
Iyi nambara yatangiye nyuma yuko bigaragaye ko VAR iri kwifashishwa mu kwiba cyangwa kubera amakipe amwe na mwe muri iyi shampiona.
Gusa bamwe n’ibabyemera ko ikibazo ari VAR ahubwo bavuga ko ikibazo ari abasifuzi batazi ibyo bakora. Bati “ikibazo si VAR ahubwo ni abasifuzi batazi icyo bakora, niyo mpamvu mbona ko ducyeneye abasifuzi bo muri Africa ngo babe aribo baza gusifura inaha”. Ayo ni amagambo y’umutoza wa Brighton , Roberto De Zerbi.
Ibi siwe gusa ubibona gutya kuko benshi bagaragaza ko muri Africa hari abasifuzi benshi babahanga kandi barusha abasifura muri Premier League, yewe bazi no gukoresha VAR kubarusha.