in

Mu bushobozi bwose waba ufite dore ibyo kurya utagakwiye kubura ku ifunguro ryawe rya buri munsi, benshi barabyirengagiza

Mu bushobozi bwose waba ufite dore ibyo kurya utagakwiye kubura ku ifunguro ryawe rya buri munsi, benshi barabyirengagiza.

Kugirango uvuge ko urimo kurya indyo yuzuye ni uko uba ugomba kumenya ko ufite ibi bikurikira kundyo yawe ibi birimo ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri, ndetse n’ibirinda indwara menya neza amoko yibiryo n’icyiciro bibarizwamo.

Ibitera imbaraga

Ku isahane yawe ntihakabure ibitera imbaraga ari byo byiganjemo ibijumba, ibirayi, imyumbati, amateke n’ibindi.

Ibi bifasha kurinda umubiri umubyibuho ukabije, indwara z’umutima, ndetse bikagira uruhare mu guha imbaraga umubiri.

Ni byiza kandi ko ubiteka ubitogosheje aho kubiteka mu mavuta, kuko aribwo bigira intungamuburi zifasha kongera ibiro ndetse no kugira uruhu rwiza.

Ibirinda indwara

Mu gihe wateguye ifunguro ryuzuye ibitera umubiri imbaraga, ni byiza ko ufata imboga rwatsi, epinari, ishu n’izindi zifasha umubiri mu igogora.

Abahanga mu byubuvuzi bavuga ko ari byiza ko muntu arya ibiryo birimo imboga kuko byifitemo ubushobozi bwo gusukura no kongera amaraso.

Iki kandi gufata imboga n’imbuto bikurinda umubyibuho ukabije, ndetse birinda impatwe (kunanirwa kujya ku musarani).

Ibyubaka umubiri

Mu ifunguro ryawe hakwiye kubamo inyama, amagi, amafi, n’indagara kuko bifasha mu kubaka umubiri, uturemangingo tw’amaraso, zikagira vitamine B, n’ibindi.

Iki kandi bifasha kurinda umubiri mu gutembera neza kw’amaraso, imikorere myiza y’umutima n’ingufu z’ubwonko.

Mu gihe utabashije kubona inyama wazisimbuza ibishyimbo kuko nabyo biri mubifasha umubiri kandi byagaragaye ko bifite intungamubiri zimwe.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kimisagara:Umwuzure watwaye umumotari uramwica, gusa yabanje kwirwanaho(soma neza witonze)

Gasabo:Umusore wafatanywe Amafaranga arenga miliyoni 1frw yayibye murugo yakoragamo yiregura yavuze ikintu cyasekeje abantu