Umutoza Haringingo Francis Christian akomeje kugaragariza urwango rukomeye rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Moussa Camara.
Hashize igihe havugwa umwuka mubi hagati y’uyu mutoza n’uyu mukinnyi, ibi bikaba bikomeje gushimangirwa no kuba Haringingo Francis adaha umwanya Moussa Camara kandi ari we rutahizamu wakabaye aba amahitamo ya mbere.
Umwuka mubi uri hagati ya Haringingo Francis Christian wakomeje gututumba kuva ubwo yamwimaga amahirwe yo kuzakina na APR, kuri iyi nshuro akaba yongeye kumukura mu rutonde rw’abakinnyi 23 batangiye umwiherero ku gicamunsi cy’ejo mu Bugesera bitegura Gasogi United.
Urutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports bari mu mwiherero
Hakizimana Adolphe
Nkurunziza Felecien
Mugisha Francois
Paul Were Ooko
Iraguha Hadji
Kanamugire Roger
Mitima Isaac
Mucyo Didier ‘Junior’
Iradukunda Pascal
Nishimwe Blaise
Joachiam Ojera
Mbirizi Eric
Ngendahimana Eric
Ganijuru Elie
Rudasingwa Prince
Bavakure Ndekwe Felix
Heritier Luvumbu Nzinga
Musa Esenu
Twagirumukiza Aman
Rwatubyaye Abdul
Hategekimana Bonheur
Essomba Leandre Willy Onana
Muvandimwe Jean Marie Vianney
Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Moussa Camara agenda abwira bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ko umutoza Haringingo Francis amwanga akaba ari nayo mpamvu nyamukuru ahitamo kumurutisha Musa Esenu utamurusha ubuhanga bwo gutaha izamu.
Nyuma y’uko ejo Moussa Camara abonye ko atagiye mu mwiherero yahamagaye umuyobozi wa Rayon Sports amubwira ko umutoza atamukunda kuko abona ko nta mpamvu yagakwiye kumurutisha Musa Esenu, Camara akaba yasabye Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele ko yazamubariza umutoza Haringingo impamvu amwima umwanya.
Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino w’ishiraniro bazahuramo na Gasogi United ku itariki ya 18 Gashyantare 2023.