in

Miss Umutoniwase Linda witabiriye amarushanwa y’ubwiza yasezeranye imbere y’amategeko

Miss Umutoniwase Linda wambitswe ikamba ry’igisonga cya Kabiri cya Miss Rwanda 2017, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Apôtre Daniel Ruhinda [Dan Ruhinda].

Imyaka itanu irashize aba bombi bari mu rukundo. Umutoniwase Linda yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, nyuma y’uko ahatanye muri Miss Rwanda 2017 akabasha kwegukana ikamba ry’igisonga cya Kabiri.

Icyo gihe Iradukunda Elsa witegura gukora ubukwe na Ishimwe Dieudonné, uzwi nka ‘Prince Kid’ niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017 nyuma yo guhigika abandi bakobwa bari bahatanye muri iri rushanwa ‘ryahagaritswe muri iki gihe’.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ukuntu birirwa bamutakagiza ngo ni mwiza none bigeze mu matora bigira nkaho batamuzi! Umunzani wahengamye -AMAFOTO

Okkama ibyiwe imbwa zikomeje kubyivurugutamo