in

Miss Tina wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yahaye se na nyina inzu ya kadasitere ndetse n’imodoka nshya

Uwase Clementine (Miss Tina) wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018, yahaye ababyeyi be inzu mu gihe murumuna we witwa Umulisa Charlotte uzwi nka Princess Cici na we wari kwitabira iri rushanwa umwaka ushize ntibikunde, yabahaye imodoka.

Uwase nyuma yo guha ababyeyi be inzu yanditse ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko amaze imyaka itanu abikorera akaba yishimira ko yakabije inzozi ze.

Ati “Inzozi zibaye impamo. Nahoranye inzozi z’igihe nk’iki mu buzima bwanjye bwose ndetse mbikorera mu myaka itanu. Ababyeyi banjye ni impano nziza ndetse kubasha kubaha inzu ni umugisha udasanzwe. Ndi umunyamugisha cyane kuba mfite abavandimwe banjye, ababyeyi banjye, umuryango wanjye na buri wese washyigikiye izi nzozi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.’’

Uyu mukobwa ntabwo yigeze yifuza kuvuga agaciro iyi nzu ifite gusa avuga ko ihenze. Murumuna we Umulisa Charlotte yatanze Peugeot 307 Coupe Cabriolet ifite agaciro k’arenga miliyoni 9 Frw.

Bose bavuga ko n’ubwo aribo batanze amafaranga yo kugura ibi byombi, babikoze mu izina ry’abandi bavandimwe babo bafite.

Tina Uwase na Murumuna we Umulisa basanzwe baba muri Pologne, aho Uwase akora akazi ko kumurika imideli ndetse afite sosiyete ikora amakote yo mu bwoko butandukanye.

Ibi abikora abinyujije muri brand yise ‘Tina Classic Suits’ ikora amakote (Suits) y’abagore.

Murumuna we Umulisa na we babana muri Pologne yagiye yitabira amarushanwa y’ubwiza arimo irya Miss Warsaw muri Pologne.

Umulisa asanzwe ari umunyeshuri muri Pologne aho yiga ‘International Tourism and Hospitality Management’.

Uyu mukobwa ni umunyamakuru kuri TV Bet muri Pologne. Akunda kwandika imivugo no kumva indirimbo.

Uwase Tina aritegura gutangiza uruganda rwa Cotex yise ‘Tina Bio Pads’ avuga ko ari umushinga amaze imyaka itatu yigaho.

Ibikoresho birimo imashini zizifashishwa muri uru ruganda ntabwo ziragera i Kigali ariko avuga ko ziri hafi, ku buryo zizahagera yarabonye n’aho gukorera kuko atarahabona ubu; icyo gihe ni nabwo azamenya itariki agomba gutangirira imirimo ye.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyishimo byari byose! Umunsi nk’uyu nibwo Lionel Messi yanditse amateka yatumye abantu batongera gutekereza ku mugereranya na Cristiano Ronaldo 

Izagumana abo ifite! Ikipe ya Rayon Sports yahanwe yihanukiriwe nyuma yo kurya utw’abandi ikanga kutwishyura