Yifashishije butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Biteye agahinda kubona bamwe mu rubyiruko bamaganira kure umugore wubatse inyubako y’agatangaza mu mujyi wa Kigali.”
Akomeza agira ati: “Kubera ko ari umugore ntabikwiye, mu kuri iyo ni imyumvire ishaje mu muryango no muri iki gihe tugezemo.”
Miss Mutesi Jolly yakomeje agira ati:”Ibi bintu bidafite agaciro bikwiye guhagarara. Ntabwo bikwiriye ko dukomeza guhembera iyi myumvire, ko umwana w’umukobwa muri society agomba guhora yisobanura mu bintu bidafite epfo na ruguru.”
Mutesi Jolly yavuze ibi nyuma gato y’uko Alliah Cool yerekanye inyubako ye bamwe bagatangira kuzamura ibibazo, bibaza icyo uyu mukinnyikazi yaba akora kirenze kuba umukinnyi wa filimi cyaba gitumye yujuje inyubako ya miliyoni 500Frw.
Nubwo Alliah Cool yageze muri cinema muri Nigeria ariko bikekwa ko haba hari uwo yaboneyeho umugisha akaba yarabashije kwiyubakira inzu ye ku giti cye ihenze cyane hano mu Rwanda.